Byanditswe na Tazim Elkington

Iyo umwaka utangiye nkunze gute- gerezanya amatsiko menshi yo kumva imigambi abantu bakunze gufata mu mwaka utangiye. Abantu bakunze ku- rambirwa vuba gukora ibintu bimwe ku buryo bagera aho bakabona ari na bibi.

Buri mwaka numva abantu bihandagaza bagakora urutonde rurerure rw’imigambi n’intego ariko imyinshi muri yo ntirenga ukwezi kwa gatatu. Urwo rutonde rw’imi- gambi usanga rwuzuyeho ibitazashoboka byiyongera ku migambi itaragezweho mu mwaka washize.

Hashize igihe kirekire abantu barangwa no kugira ibyo bifuza n’ibyo bakenera. Muri byo hari ibishobora kugaraga- rank’aho ari bibi bigatuma abantu bihutira kubihindura ubwo bigakurikirwa n’imigambi mishya. Muri iyo migambi habamo gushaka kunoza ibintu, ku- rushaho gukora neza, kubona ibyiza kurushaho, kunguka birenze, gutunga bi- renze, kumenya byinshi utari uzi, kubona ibintu byisumbuye n’ibindi…

Icyo tutiyumvisha mu bwenge bwacu ni uko umubare w’amasaha y’umunsi udahinduka mu mwaka. Uko byagenda kosa urushinge rw’isaha twambara ruz- enguruka amasaha 24 ku munsi . Ni gute ku isi twihandagaza tukongera urutonde rw’ibyo twifuza tutigeze tugeraho mu myaka yashize?

Dore ibikunze kugaragara ku rutonde rw’imigambi abantu bafata iyo umwaka
utangiye:
• Kugabanya umubyibuho, kujya mu nzu aho bakorera imyitozo ngororamubiri, guteka nibura indyo igizwe n’ibintu bitatu mu cyumweru ugaha umukozi wo mu rugo ikiruhuko, kubona impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (master’s degree), guhindura akazi, kuba uri kumwe n’umuryango wawe kenshi gashoboka, kujya kuri interineti; gutaka- za ibiro 10 kubyibuha ukanakomera.

Ese mu byukuri murabona ibi bishoboka? Mu byukuri iyi migambi y’indoto ishobora gutuma ahubwo usubira inyuma. Tugomba kutipasa muremure tukare ba umubare w’amasaha dufite nyuma y’amasaha 8 cyangwa 10 y’akazi mu minsi 5 cyangwa 6 mu cyumweru. Ese ni gute twitegura guhindura uko twakoraga kugira ngo tuzagere ku musaruro ufati- ka? Niba hari umugambi ugiye gutangira dore ibyo wakora:

• Ntugategereze ko umwaka ushira ngo n’undi utangire kugira ngo ufate imigam- bi mishya
• Fata imigambi imwe nirangira ufate indi mu mwaka hagati
• Shyira mu gaciro wihe intego zishoboka ndetse unahindure ku buryo butaku- vunnye ibyo wifuza ko byahinduka mu mikorere yawe
• Reba ukuntu uwo mwashakanye, incuti yawe, abana bawe, umukozi wo mu rugo
n’abo mukorana n’abandi bagufasha kugira ngo ukomeze utere imbere.
• Banza urangize umugambi washyize ku rutonde rwawe mbere y’uko wongera- ho undi mushya
• Jya wirinda gukabya mu gufungura no kunywa kuva ku itariki ya 24 Ukuboza kugeza ku ya 7 Mutarama ahubwo ugom- ba kugira utuntu wimenyereza gukora muri icyo gihe

Ese ushobora gutangira kwiha disipuline mbere y’uko umwaka wa 2013 urangira ushyiraho urutonde rw’ibyo uzakora mu gihembwe noneho ukagenda urwongera buhoro buhoro aho gukora urutonde runini rw’imigambi mu gihe cy’umwaka?

The Indian Black Butterfly is a Paradigm Shifter, Trainer, Writer, Speaker and Poet http://www.tazim.net Twitter: @telkington

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.