Getting things done!
Hari igihe umuntu aba yumba hari icyo ashaka gukora ariko akabisunika nk’aho yifuza ko hari undi wakagikoze mu mwanya we. Biba kenshi kumuntu utaritoje kubirwanya kandi n’iyo umubajije ikibazo afite ntashobore kukigusobanurira. Dufate urugero rworoshye, weekend iratangiye kandi ufite amakwe n’ibindi byinshi uzitabira, urananiwe rwose.none uhisemo ko raporo y’akazi uzayikorera murugo, ijoro rya mbere urihariye umuryango wawe kuko nawo uragukeneye ariko ya raporo uracyayitekereza, burakeye uzindukiye mukugorora umubiri, guhaha,isuku, n’ubukwe ubugiyemo. Umunsi wawe wose ntamasaha abiri ashira udatekereje raporo ugomba gukora, kucyumweru nimugoroba uyikoze huti huti bikunaniye kuyirangiza. Niba ibintu nk’ibi bikubaho kenshi, ikomere amashyi uri umunebwe.
Inzira ni nyinshi rero wakoresha ngo ubunebwe bucike mubuzima bwawe.
1.Iga kwibwiza ukuri, ntukibwire ngo ejo nzazinduka nkora iki n’iki igihe cyose uzi ko hari igifite agaciro kukirusha, banza igifite agaciro aricyo ukora mbere, ibindi bizakorohera.
2. Horana umurongo w’uko gahunda zawe zikurikirana kandi ntube nyamujya iyo bigiye.
3.Gira aho wandika ibyo ugomba gukora, kuburyo buzajya bukorohera kureba ibyo warangije n’ibyo usigaje.
4.Gira igihe cyo kuruhuka gihagije byaba ari ibitotsi bya buri munsi (nibura amasaha 7). Ufate indyo yuzuye kuburyo uhorana imbaraga
5. Ngaho genda tuzahure utakiri umunebwe!
{loadposition socialplugins}