Gutsinda no gutsindwa kw’ishyirahamwe runaka biterwa n’umuyobozi waryo. Inganda cyangwa amakipe y’imikino usanga atanga akayabo k’amamiliyoni y’amadorari ku bayobozi bayo kugira ngo babakurure batagira ahandi bajya. Ni kangahe wabonye abagize itsinda bazirikana umuyobozi wabo kuko yabagejeje ku nstinzi? Ku rundi ruhande ni incuro zingahe abayobozi batagize icyo bamaze mu itsinda runaka babazwa igihombo cyaryo?

Nyuma y’ibyo rero ni gute twateza imbere ubumenyi bwacu ku bijyanye n’imiyoborere, kugira ngo tubashe guteza imbere amashyirahamye yacu, umuryango wacu n’isi muri rusange? Hari inzira 3 twanyuramo twiyungura ubumenyi mu miyoborere:

 Kwiyobora wowe ubwawe:

Abayobozi nyakuri babanza kwirebaho ubwabo, bakareba uko biyobora ubwabo mbere yo kuyobora abandi. Baba bafite intumbero n’ibyo bagomba gukora mu buzima bwabo, bashyizeho intego za bo zigomba kujyana n’icyerekezo cyiza kandi bakaziyumvisha ubwabo kandi bakabaho bihesha agaciro.  Babaho mu buzima bwujuje ibisabwa, bakomeza gukora ntibahagarara nk’abageze iyo bajya kugira ngo bagire impinduka kandi bakagaragara neza inyuma.

 

Kuyobora abandi:

Iyo umuntu afite ubushobozi bwo kuba yaba umuyobozi ukwiye nyakuri bigaragaririra abandi. Bumva icyizere n’ubutumwa bw’abagize itsinda ryabo, bashyigikira bakanafasha itsinda ryabo mu gukora iby’abageze ku cyo biyemeje ariko barifata mu bijyanye no gushyigikira abafite inshingano. Bubahiriza ibikorwa biri mu nshingano za bo, bagaragaza ubunyangamugayo mu bandi kandi bakabikorana ubwitange.

 

Kuyobobora ikigo cyawe

 Hamwe no kwisobanukirwa wowe ubwawe ndetse n’abagize ikipe yawe yiteguye kugera ku rwego rwo hejuru, ubu ushobora kuyobora ikigo cyawe. Tegura, ukore kandi ukomeze kumenyekanisha ikigamijwe, intumbero, n’indangagaciro z’ikigo cyawe. Kora iteguramushinga rya bizinesi yawe n’uburyo buzakoreshwa, kora kuri bizinesi yawe, wiyikoreramo, tegura inama ku buryo buhoraho kandi budahinduka mu rwego rwo guhamana buri wese mu nzira nziza ndetse ugire ibyo uhindura mu gihe ari ngombwa.

 

Ba nyiri bizinesi ndetse n’abayobozi bazo babasha kuvamo abayobozi bashoboye ku buryo bw’intangarugero, baba bashobora gushinga za bizinesi zikomeye kandi ku buryo burambye zibemerera kugera ku nshingano n’intumbero bwite bari bihaye.Ejo hazaza hawe hashingiye ku kuba umuyobozi mwiza.

 

Byanditswe na Tony Malyk

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.