abanyarwanda bamenye uburenganzira bwabo birinda ibya make bishobora konona ejo habo heza.

Byamaze kugaragara hano mu Rwanda aho usanga havugwa ruswa itangwa mu byangobwa izwi kw’ izina ry’ inyoroshyo Ahanini abayitanga baba bafite icyizere cy’uko serivisi basabye zakwihutishwa bityo bakazibona mu gihe gito gishoboka. Ibi bifite inkomoko ku mikorere mibi irangwa mu biro bitanga serivisi cyangwa ubufasha ku baturarwanda. Iyo nyoroshyo rero cyangwa se ruswa ihira bamwe ariko akenshi ameherezo yayo ni igihombo. Dufate urugero kubatanga ruswa kugira ngo babone ibyangombwa byo kubaka , aha ni ho usanga akarere runaka kafashe icyemezo cyo gusenyera umuturage inzu kuko aba yarabonye ibyangombwa mu nzira itemewe, bityo ugasanga ahuye n’akaga gakomeye iyo icyizere cyaraje amasinde. Aha twaboneraho kugaya abatagira umurongo uhamye ugaragaza igihe n’uburyo serivisi zabo zimara iyo zisabwe ndetse n’abawufite ariko batawubahiriza, bityo ugasanga abazisaba bahera mu gihirahiro.

Ibya make birahenda kandi iyo bigeze mu buzima, ni ho usanga abantu bamwe bajya kwivuza muri magendo bitwaje ko badashaka ibibahenda, nyamara kandi biba ari ukwibeshya cyane kuko abo bita abaganga babo nta bumenyi bagira ndetse nta n’ibikoresho bagira. Hejuru y’ibyo kandi ntabwo bemewe n’amategeko. Hari inkuru iherutse kuvugwa y’umudamu wagiye kwivuzayo ariko ikibabaje ni uko byarangiye ahaburiye ubuzima bwe. Iyo ngingo y’ubuvuzi ni iyo kwitondera cyane kuko umuntu agira ubuzima bumwe gusa. Mu gihe ugiye kwaka serivisi z’ubuzima jya ku bitaro bizwi.

Kugura cyangwa guhaha ni byiza ariko biba akarusho iyo tuguriye ahantu hizewe kandi hazwi. Reka mbonereho akanya ko kuburira abantu bagurira mu mihanda ibikoresho byo mu rugo twavuga nk’ ipasi, DVD, iradiyo, imashini zogosha n’ibindi kuko akenshi ibi bikoresho bitamara kabiri. Dore ko ibyinshi muri byo biba bifite ubusembwa butagaragara bityo bakabigurisha kuri make kandi hutihuti. Ikibabaje ni uko niyo wasubira aho wakiguze udashobora kubona uwakikugurishije, akaba ariho umunyarwanda yaciye umugani ngo “uhombye arabyimenyera.”

Ahandi dukunze gusanga ibyamake ni igihe abashoferi batwara abagenzi barengeje ubushobozi bw’imodoka. Ibi si uko batazi ko bibujijwe ahubwo ni ukuvunira ibiti mu matwi. Aho usanga batendetse umugenzi umwe ku mafaranga 200, ariko polisi yabafata bagacibwa amande akubye inshuro ijana igiciro cya wa mugenzi umwe rukumbi. Birakwiye rero ko abantu bahindura imyumvire maze ibyo bakora bigaca mu nzira ziboneye ku nyungu zacu twese.

Za ruswa kandi ziri ukwinshi ariko hari imwe idakunzwe kuvugwa kuko ahanini isabwa igitsina gore cyane cyane. Aha ni ho uzumva umukobwa yahaswe kuryamana n’umukoresha we ngo akunde ahabwe akazi cyangwa serivisi runaka. Mu by’ukuri iri ni ihohoterwa rikomeye kandi ntibikwiye ko uwari we wese yatanga ingurane kuri serivisi yakaboneye ubuntu cyangwa se anayemerewe n’itegeko. Abarenga kuri iri hame rero baba biteguye kwirengera ingaruka, yego nkuko bivugwa ngo “ubabaye niwe ubanda urugi” nibyo ushobora kubona ako kazi cg kuzamurwa mu ntera ariko ugatakaza ubugingo bwawe umaze kwandura icyorezo cya sida . Nicyo gihe rero ngo abanyarwanda bamenye uburenganzira bwabo birinda ibya make bishobora konona ejo habo heza.

[email protected]

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.