Nshuti musoreshwa,

Mwitonde kandi mugire amakenga mu gihe mukorana n’ubafasha kumenyekanisha no kwishyura imisoro. Iyo udakoresheje ubushishozi, ushobora gusanga wikubiseho urushyo rwo kunyereza imisoro .

Kunyereza imisoro bikorwa n’abashinzwe imenyekanishwa ryawo bikorwa bategura kandi bagaragaza imibare itari yo y’amafaranga yinjiye, babeshya amafaranga umusoreshwa yakoresheje ku giti cye n’ayakoreshejwe mu bucuruzi bwe, bagaragaza amafaranga yakaswe n’isonerwamusoro ry’ikirenga ku mafaranga umusoreshwa aba yinjije.

Rimwe na rimwe, umusoreshwa, ashobora kudatahura ko umubare w’amafaranga yakoreshejwe atari wo, ayo yakaswe, ayo yasonewe n’imyenda igaragara mu gihe cy’imenyekanisha musoro. Akenshi iyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) kivumbuye ayo makosa, umusoreshwa we ubwe, ntibireba uwamufashije kuyitegura, yishyura imisoro atatanze hiyongereyeho n’amande.

Nubwo abategura imisoro bakora akazi kabo neza, umusoreshwa we ahamagariwe kuba maso no kugira amakenga mu gihe ahitamo uzabimufashamo. Abasoreshwa kandi bakwiye no kugira amakenga nk’uko bayagira bashaka umuganga cyangwa umwunganizi mu mategeko. Ni ngombwa kumenya ibijyanye n’imenyekanisha musoro, umusoreshwa aba agomba kugira amakuru ahagije ku bijyanye n’imisoro n’ubwo abitegurirwa n’abandi.

Inama ngirakamaro mu guhitamo inzobere mu imenyekanishamusoro:

• Gira ubushishozi ku bategura iby’imisoro, bumva ko ari bo bashobora kugaruza amafaranga menshi kurusha abandi.

• Ntuzigere ukoresha umumenyekanishamusoro uhembwa umubare w’amafaranga ubarwa hashingiwe ku yo yagaruje.

• Koresha inzobere mu by’imisoro, uzagusinyira kandi akagusigira kopi y’impapuro zawe

• Gerageza gukoresha umuntu cyangwa ikigo kizaba cyiteguye gusubiza ibibazo bijyanye n’imitegurire y’imisoro ya buri kwezi, buri mwaka, nyuma yo gushyingura impapuro wakoresheje mu imenyekanishamusoro

• Gerageza ndetse usome mbere yo gusinya dosiye yawe, kandi usobanuze ibirimo utumva neza.

• Uwo wakoresha wese mu imenyekanisha musoro, wowe musoreshwa ugomba kumenya no kwirengera amakuru yose atanzwe mu imenyekanishamusoro, ndetse ntunakwiye gusinya dosiye ituzuye.

• Ugomba kumenya ibyo ugukorera imenyekanisha musoro yize… Abacungamutungo babyigiye bafite aho bakorera hazwi ni bo bashobora kugufasha gusobanura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro ku bijyanye n’ubugenzuzi bw’imisoro, gukusanya imisoro no kujuririra ibyo utishimiye

• Ugomba kumenya niba uwaguteguriye imisoro hari ikigo akorera kibizobereyemo kizwi kigaragaza abanyamuryango bacyo n’amashuri bize n’ubushobozi bafite kandi bakaba inyangamugayo. Baza ikibazo gikurikira : hari umuntu muzi wakoresheje umunyamwuga mu mu imenyekanisha musoro? Ese mwishimiye serivisi mwahawe?

• Abafasha mu imenyekanishamusoro b’inzobere bagusaba kubereka inyemezabuguzi, bakanakubaza ibibazo kugira ngo bamenye amafaranga yakoreshejwe, ayakaswe, n’ibindi. Ibyo bibafasha kwirinda ibihano, inyungu cyangwa imisoro y’ikirenga bishobora kuva mu igenzuramisoro ryakozwe.

Umwanditsi w’amategeko na gahunda zo kugenzura ibyaha bikorwa mu misoro.

[email protected]


{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.