Uburyo bw’umwimerere bwo kuvura umutwe n’ubundi bubabare bw’imitsi? Imbuto! Ibi ni ibyemezwa n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu gihugu cya Ecosse babashije kwemeza ko ikigereranyo kinini cy’umunyu wa salikilate (salicylate) uboneka mu mbuto no mu mboga, ari uburyo buhamye bwo kurwanya ububabare mu mubiri aho gukoresha Aspirine isanzwe ikoreshwa kwa muganga.

Nk’uko inyigo zibivuga, kurya ibyo biryo (imbuto n’imboga) byaba bituma mu mubiri habaho kwiyongera kwa aside ya salikilike (acide salicylique) ihita igira umumaro wo kurwanya ububabare ku buryo bukomeye. Igeragezwa ryakozwe n’iryo tsinda, ryakorewe ku bakorerabushake 26 ryemeje ibi bikurikira: Aba bakorerabushake bagiye baragara bafata ibituruka ku  musaruro w’uburobyi bw’amafi cyangwa imvange y’amazi n’isukari izwi ku izina rya Fructose (iva mu mutobe w’imbuto). Mu gihe cya mbere, ugukariha kwa aside salikalike (acide salicylique) kwikubye kabiri mu gihe kiri hafi isaha, ariko ingano ya interleukine-6 (zifatwa nk’igipimo cy’ububabare) ziragabanuka.

Mu gihe umuntu iyo amaze gufata Aspirine imaze gutunganywa n’umubiri ihindukamo aside salikalike (acide salicylique), biremewe gutekereza ko salikilate (salicylates) z’umwimerere zishobora gutanga umusaruro umwe n’uw’iyo Aspirirne. Si byiza se kuvuga ko umutobe mwiza wo mu mbuto ushobora gusimbura cyangwa gukuraho ugufata imiti?

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.