Zirikana ibi bikurikira : Tumara umwanya munini cyane kukazi kuruta uwo tumara i muhira mu ngo zacu. Ari nacyo gituma niba duhora dushaka gutera imbere mu buzima, dukwiye no gukora duharanira icyatuma dutera imbere aho dukorera.
Nta wigenera. Burya aho ukorera ubwo haba ari aho nyine, kandi hakomeza kuba ahawe kugeza igihe weguriye. Gukora rero ugamije kwagura no guteza imbere akazi ukora biterwa n’izi mpamvu zikurikira :
Mumara umwanya munini mu kazi kugirango mubashe kuhagira uburuhukiro bwanyu
Hari abantu bashimishwa no guhindura aho bakorera irimbukiro. Usanga batazi kubana neza n’abandi. Nyamara amaherezo birangira babuze aho berekeza.
Abantu benshi baba bumvako aho bakorera batahashobora kubera ko batahishimiye, nyamara kandi burya byose biterwa n’imyitwarire yacu.
Iyo uri umuntu wihangana, uboneye, ugira urukundo kandi uzirikana abandi, akababa hafi ndetse akabitaho, burya uba utanga inkunga ikomeye cyane mukoroshya akazi ukora kandi bizagufasha kukabamo neza.
Ujye uzirikanako buri gihe ibintu bigenda neza iyo umuntu yiyumva neza.kimwe n’uko na none mugihe umuntu adafite ibyiyumvo bizima, adashobora gukora ibintu bizima. Ibintu byose biterwa rero n’uburyo uba wiyumvamo akazi ukora.
Nanone kandi byose biterwa n’uburyo wumva ko ari inshingano zawe kunoza akazi ukora no kubaka umurunga w’isano n ‘ubucuti na bagenzi bawe mukorana, ndetse n’abagukuriye by’umwihariko.
Abantu mukorana burya baba ari nk’umuryango wawe.
Tekereza abenegihugu babiri bo mubwoko bubiri busanzwe buhanganye bahuriye hanze(i mahanga). Ubwumvikane buke bwabo bushobora kurangirira aha, bagatangira gushyira imbere ikibahuje, bagafatanya ndetse yewe ushobora no gusanga babaye inshuti magara kuburyo utabyumva.
Abantu tuba dukorana ni bamwe mu bantu b’inshuti zacu za hafi cyane. Kugiti cyange, njye nkora mparanira kunoza akazi nkora, ariko kandi nkazirikanako bagenzi bange,n’abo dukorana ari inshuti zanjye z’akadasohoka ndetse yewe bamwe muribo banandutira abavandimwe. (uku ni ukuri kubaho kubakozi n ‘abakoresha benshi).
Hari byinshi dusangiye mu buzima. Ni umuryango wanjye. Kubw’ibyo rero, numva ntagishobora gutuma ndeka gukomeza kubakana ubucuti na bo, kubera ko akenshi iyo nkeneye ubufasha, bari mubantu bake nitabaza kandi baba bashobora kungoboka.
Bamwe usanga bagerageza kubaka umubano na bagenzi babo ushingiye gusa ku kazi n’umwuga bakaba aribyo baha agaciro, ariko ntibatinda kubonako ariryo shingiro ry’imiryango ya bo.
Burya ntawakabuze kwifuriza undi kugira bagenzi be yiyambaza, nk’umuryango we nyirizina, gusa akenshi usanga aribyo byiberaho, niyo mpamvu rero ari byiza kumenya niba uko twitwara n’uburyo tubana na bagenzi bacu dukorana, ari ubuganisha kubagira inshuti n’abavandimwe.
Ntacyo byaba bimaze kwitandukanya n’abakagufashije kugera kuntego wihaye.
Ntacyo bimaze kuvuga nabi mugenzi wanjye: « nzakorana n’abandi ariko batari we » ; « Gukorana na we ntakamaro» ; « ntushobora kumva ukuntu antera umujinya ». Ibi ni iby’agaciro gace rwose, kuberako haba hari impamvu iba itumye turi kumwe: kugirango tugere kuntego zigamije inyungu rusange; kandi kugirango tubigereho, tugomba kugira gahunda, tugafatanya, tukanagirana inama n’abo dukorana.
Hari umugani uvugako amenyo ahora hejuru y’ururimi ariko bigakorana kugirango bibashe kumva uburyohe n’ubusharirire bw’ibiryo tuba tubihaye. Akenshi hari ubwo usanga umuntu tutishimiye ariwe bibaye ngombwa ko twitabaza kugirango tubashe kugera kundoto zacu twembi.
Hari indirimbo nziza y’inyanigeriya (Nigerian) ivuga ngo: « Ntawamenya, wasanga ejo nazagukenera! ». None kubera iki warindira gutegereza kubakana ubucuti na bagenzi bawe ari uko ubakeneye, by’umwihariko cyane abantu ushobora kuzakenera buri munsi? Ahubwo rero, dukwiye guhora twubaka ubwo bumwe n’ubcuti hagati yacu na bagenzi bacu.
Irinde kurema amakimbirane ku kazi kuberako bitatuma ubasha guhanga udushya no gukora neza.
Ibihe by’amakimbirane ni ibihe bidatuma umuntu yicara ngo atuze, yihe amahoro. Ibi ni ibihe bituma dutekereza nabi, aho usanga umuntu aba arwana no gushaka uko yakwihoorera ku bamusuzuguye cyangwa abamushotoye. Muri make rero, muri ibi bihe by’amakimbirane dutakaza igihe n’ingufu byacu n’ubutunzi bukomeye tujya impaka z’urudaca ndetse no guhangana aho gukora ibyubaka.
Umuhanga mu muby’ubuzima bwo mumutwe ari uyoboye amahugurwa ku « gukorera hamwe » yabajije abari bitabiriye amahugurwa ati : « Ni bande muri mwe bafite munshingano zanyu kurwana, gusenya, guhwihwisa, kunenga, kwegeranya ibishishwa by’imineke, kushyira ibintu kuri gahunda, kurakaranya, kutakaza ukwihangana, kuvogera uburenganzira bw’abandi ?
None ntitwaba dukerensa amahirwe dufite yo guhanga udushya no kunoza akazi kacu, twita kubutunzi bwacu bw’agaciro cyangwa dutakaza igihe cyacu muri gahuhunda nk’izo ? ».
Turi ku kazi rero kugirango tubashe kubyaza umusaruro umuco wo guhanga udushya no kunoza umurimo, mu gihe buri wese muri twe asabwa gukora yirinda amakimbirane n’ibibazo bidafite ishingiro bishobora kudutesha umurongo.
Umujinya ni ikintu gikomeye ku marangamutima no mu mibanire y’abantu : Kubera iki wawuhembera ?
Ni abantu bake cyane gusa babasha gushimishwa no kwagura umubano n ‘ubucuti bagirana na bagenzi babo bakorana ku kazi.
Umunaniro ukabije, ishavu, gushidikanya, guta umutwe, kwiheba …imiti, kutakaza igihe, n’amakimbirane adafite shinge na rugero, ni wo musaruro w’umujinya. Kuki wumva washoza ibiza nk’ibyo aho guharanira iterambere rirambye ?
Muzirikane ko tudakwiye gutegerezako aho dukorera haba heza kugirango tubone gukora neza. Niba dufite uwo mutima wo gukora neza kandi dufite ishyaka tuzabigeraho.
Tekereze rero uko byamera uramutse uhembereye urwango ukaba umuntu utagira ikiza bamushima, wa wundi uhora ahemukira bagenzibe uko bamukeneye mu kazi.
Ni wowe wenyine ushobora kurema umwuka mwiza ku kazi
Ushobora kwiyemeza kutaba intandaro y’inkuru mbi n’ubugizi bwanabi. Ushobora gukora uharanira kuba isoko y’ibyiza, ukaba umuntu witonda, wumvira, ushyira mugaciro, umuntu udashyira imbere kunegura abandi, ugatanga umusanzu wubaka, ukamenya guhoza bgenzi bawe mu gihe babaye. Ushobora guhitamo kurangwa n’umutima nk’uyu.
Umubyeyi Tereza w’ i Karikuta (Calcutta) yagize ati: « umuntu wese aramutse asukuye iwe, isi yarushaho kuba nziza. » Rero ntimukwiye guhatana mushaka gushimisha abandi no kubarehereza gukorana na mwe gusa.
Mukore neza kandi mukundane ndetse mugire ubufatanye hagati yanyu maze murebe uko abantu bazajya bagenda babigiraho, kandi namwe bazabishimira babagirire urukundo kugeza ubwo bikwiriye isi yose.
Kuva ubungubu, buri wese muri twe yakwibaza : « Ndi gukora iki muri ibi?, Ese naba ndi gukora mparanira kuzana umwuka mwiza mu kazi ? cyangwa ahubwo burigihe mba nkora nkora nicukurira imva kubera imyitwarire yanjye?»
Hermann H. CAKPO, Umwanditsi, Umutoza akaba na Rwiyemezamirimo