Ibiro bishinzwe imenyekanishamakuru (public relations ) mu kigo runaka, abahanga bemeza ko ari umurimo urangwa no gutanga amatangazo agenewe abanyamakuru, gutaka ibibera mu kigo, gukora ubuvugizi hamwe no kubaka isura nziza y’ ikigo n’abakozi bacyo. Kugeza uyu munsi hari ibigo byagiye bivuka ariko ntibihe agaciro ko gushyiraho ibiro bishinzwe izo nshingano twavuze haruguru.
Ku bakoresha bamwe bacyibwira ko bakora inshingano zose icyarimwe kuko ibigo bayobora bikiri bito cyangwa se inshingano zihari ari nke, ni byiza ko bazamura imyumvire kuko uko ikigo kigenda gikura ni nako umubare w’abakiriya cyangwa abakigana wiyongera. Kugira ikigo rero ntibihagije kuko abantu bakeneye kumenya ibyo ukora, n’aho ukorera kandi ku buryo buhoraho. Aha ntabwo tuvuze gusa ibigo bito ahubwo n’ibigo bimaze kubaka izina bigomba gushyira imbaraga mu gutanga amakuru ahoraho ku bakiriya cyangwa abagana ibyo bigo.
Dore zimwe mu mpamvu ibigo by’ iwacu bikeneye gukora imenyekanisha makuru. Reka duhere ku bigo bimaze imyaka myinshi bikora ariko wabaza abazi ibikorwa byabo ugasanga ari bake cyane, ahanini ibi biterwa n’ubushake buke bwa nyiri bikorwa bashyize mu kumenyekanisha imirimo yabo, ikibabaje ni uko bamwe muri aba bantu baba bafite ibikorwa byiza ariko umusaruro utiyongera kubera ko abakora bimwe nawe bamurusha imenyekanisha makuru.
Hari ukuba ufite urubuga kuri interineti, rugaragaza amakuru n’ibisobanuro ku bikorwa byawe ariko nyamara wajya kureba ugasanga abarusura ari mbarwa kandi n’umubare w’abantu bahora bakubaza ibyo ukora n’ aho ukorera wiyongera . Ibi bivuze ko abantu badafite amakuru y’ ibyo ukora, kugira urubuga gusa ntibihagije.
Ku bigo bimwe biba bifite amakuru ariko nta muntu
uhari wo kuyatangaza, ibi bigaruka kuri wa mukoresha ukora imirimo yose, ayobora abakozi, acunga imari, ashaka abakiriya n’ ibindi. Bityo ugasanga umwanya mwinshi yawumaze mu bindi maze uwo kubaka isura y’ikigo ukabura bityo n’abakiriya yabonye bakamuvanaho icyizere, muri make uyu mushoramari aba yibanda mu kwinjiza amafaranga gusa.
Mu gihe tugezemo kubaka isura nziza y’ikigo, bitanga icyizere gikomeye ku bakiriya n’abakugana. Kubaka isura y’ikigo ntabwo bigikorerwa mu gikari nka kera ahubwo byegerejwe abakiriya. Ku bigo bireba kure, Imenyekanisha makuru ubu ryamaze gufata indi ntera. Ku bantu benshi bikorera hamwe n’ibigo ntabwo bari batinyuka gukoresha imbuga mpuza-mbaga (social media) kubera amategeko amwe n’amwe agenga ibyo bigo, cyangwa se bitewe n’ubushake buke.
Nyamara ku rubuga rumaze kubaka izina nka Facebook rufite abayoboke bagera kuri miliyoni 500 bose,ibigo hamwe n’abikorera bashobora gukoresha aya mahirwe bakinjira kuri uru rubuga, hano iwacu, maze bagasaba abakiriya babo kuba inshuti, uru rubuga rwemera abaruriho gushyiraho amafoto, gukora ibiganiro hamwe n’abakiriya cyangwa abifuza gusobanuza ibyo bashaka kumenya neza. Akarusho ni uko ibi byose nta kiguzi bisaba.
Urubuga rwa Twitter rumaze kwitabirwa n’abantu bageze kuri miliyoni 190 ku isi, aho usanga ibigo by’ abikorera, ibya leta hamwe n’ amaminisiteri yaramaze gukoresha aya mahirwe yo kwegereza abaturage amakuru. Mu bigo twavuga nka MTN Rwanda @MTNRwanda, TIGO @ TigoRwanda naho muri Minisiteri hari nka Ministeri y’ubucuruzi n’inganda @MinicomRwanda, Ministeri ishinzwe umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba @ MINEACRwanda n’ izindi. Akarusho kuri Twitter ni uko byoroshye gushaka igikorwa runaka hifashishijwe ikimenyetso cy’ akadirishya # (Hashtag) .
Izi mbuga mpuza-mbaga rero zitanga amahirwe no ku bantu bakoresha amashusho.Youtube ni rumwe mu rubuga rufite abayoboke miliyoni 49. Uru rubuga rushobora kudakundira bamwe ariko nimwe mu nzira yafasha kwegera abakiriya badakunda gusoma ahubwo bakunda kureba amashusho. Aha twavuga nk’ abacuruza ibintu bisaba ubusobanuro bwinshi , maze ubutumwa bukajya mu mashusho.
Uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni ni imwe mu nzira imaze kwifashishwa na benshi kandi itanga umusaruro mwiza hiyongereyeho n’inzira ya email byaba akarusho.
Kuba igikorwa cy’imenyekanisha makuru cyaramaze gufata indi ntera muri iki gihe, ni byiza ko abafite ibigo cg imirimo bakora bashyira ingufu mu gutanga amakuru.
[email protected]
{loadposition socialplugins}