Waba ukora mu kigo gishinzwe ibijyanye no gufata neza abakiriya cyangwa se ukora mu kadukuru iyo mu mudugudu iwanyu. Iyo abakiriya binjiye bwa mbere mu iduka cyangwa mu biro, abantu bose batanga serivisi bakwiye kujya bereka abakiriya ishusho nziza ku ikubitiro igihe baje mu maduka cyangwa mu biro byabo.

Ikigomba guhita kigaragarira umukiriya wawe ni isuku mu iduka ryawe ndetse na we ukagaragara neza. Intebe, ameza n’ibindi byose biri mu iduka ryawe bigomba kuba bipanze neza mbese bigaragara ko ugira gahunda.

Waba wicara ku ntebe imbere y’ameza witegereza ibyo abakiriya bawe babona iyo bari imbere yawe? Abantu bose batanga serivisi bagomba gukora ku buryo bereka ubagana ishusho nziza kandi itari iy’igihe gito bakanubahiriza itegeko 4×20 risobanura neza uko ugomba guhita wereka umukiriya ishusho nziza ku ikubitiro.

INTAMBWE 20
Uwasobanura akamaro k’uburyo ugomba kugaragara bwakwira bugacya. Icyo umukiriya ahita abona acyinjira ni wowe. Abatanga serivisi rero bagomba kwambara neza bijyanye n’ibyo bacuruza. Kumva neza icyo imyenda y’akazi bisobanura. Si ukuvuga ko imyenda yose iri mu kabati kawe ishobora kuba umyambaro y’akazi. Ese waba uzi ko abantu bakora mu nzego za leta n’ibigo byigenga usanga biyambariye za sandali ndetse n’imyenda idashamaje?

Abantu benshi bibwira ko kwambara imyenda yoroheje ku wa gatanu ko ari akanya ko kwambara uko wishakiye nkugiye ku isoko cyangwa mu kabyiniro. Abantu batanga serivisi bagomba kuba basa neza mbese bambaye gisirimu kabone n’iyo byaba ari ku wa gatanu.

KUGIRA MU MASO HARESHYA NA 20 CM
Ni ngombwa rwose gutunganya mu maso, ugahumura neza, ugatunganya imisatsi mbese ukaba waberewe. Ubwo mperutse kujya aho bagurishiriza interineti mu mujyi, uhakora yasaga neza  ariko afite impumuro imeze nabi.

Abantu batanga serivisi bagomba kwiyitaho bagahora basharamye. Bagomba kwihatira kwambara ibintu bitajagaraye, bagahora basa neza kandi bahumura neza. Ni ngombwa ko bitera twa dewodora dore ko bituma n’aho bari hagumana impumuro nziza. Niba urangije gufungura ugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo udahumeka umwuka unukira abakiriya bikaba byatuma baguhunga bakigendera.

AMAGAMBO 20 YA MBERE
Gufata neza abakiriya bihera ku buryo muvugana. Iyo usekeye umukiriya igihe umusuhuza biba bivuga ngo: “nshimishijwe no kuba waje hano.” Mu mahugurwa nagiyemo twakunze kujya impaka twibaza hagati y’ushaka n’utanga serivisi ni nde ugomba gusuhuza undi bwa mbere. Iyo usuhuje umukiriya neza ahita afatwa kandi akumva aguwe neza n’uburyo umwakiriye. Akajwi kameze neza kagaragaza ko uri umuntu ushoboye.

Amagambo tugiye kubabwira yerekana nta shiti ko buri muntu  akwiye kuyakoresha, amwe muri yo ni nka : ‘Nabafasha iki?’, ‘murakoze’, mwirirweho cg mugire umunsi mwiza.’

IBIKORWA MU MASEGONDA 20 YA MBERE.
Igihe cyose umukiriya aje ugomba kumwakira neza useka. Iyo usetse ubikuye ku mutima
bikurura buri wese kabone n’iyo yaba afite umutima ukomeye.  Ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragaza ko wishimiye kwakira umukiriya wawe. Ku bantu bahura n’abakiriya benshi ku munsi, ibuka ko buri mukiriya agomba kwakirwa neza. Jya wita ku mukiriya wese mu buryo bujyanye n’umurimo ukora haba saa mbiri za mugitondo cyangwa saa kumi zo ku mugoroba. Ujye witondera umuntu wese uje bwa mbere mu iduka cyangwa mu biro byawe.

[email protected]

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.