Ni ibintu byinshi bituma umuntu agira igitekerezo cy’umushinga rukana. Harimo kuba hari icyo akeneye, kuba akeneye inyungu nyinshi, cg kuba hari icyo abona kibura. Abantu bakoresha igihe kinini bategura imishinga, bigatuma bavumbura uburyo bushya. Ikintu cy’ingenzi baba batekereza ni ugukurura abakiriya. Bakora buri kintu cyose gishoboka babiyegereza bakabagezaho icyo babifuzaho n’ibindi n’ibindi. Ibi bigereranywa n’umuntu usinzira akarota kubera ko yanyweye inzoga nyinshi ariko yakanguka bikaba birangiye. Bigenda bite iyo umuntu yakoze umushinga ukaba mwiza? Ni iki gituma abakiriya bagaruka? Ni iki gituma bumva ntahandi bajya? Ni iki cyatuma batagukubita? Cg utekereza ko batabikora? Kuba hari abandi bantu mukora bimwe, kutagira konti ukaba wibikaho imitungo yawe, kutarangura kenshi bituma abakiriya bagenda bagucikaho.
Ntabwo bihagije gutekereza ibyo uzakenera wabibona ugahita ufungura ibikorwa byawe by’ubucuruzi
Uburyo bwiza bwo kubikora ni ugusangira n’abakiriya, kuko iteka baba bashaka kumva ko bafite agaciro. Nubwo bamwe batakaza ku bakiriya $100 abandi bagakoresha $ 1000 imishinga yabo irushaho kuba myiza kandi ntakibazo bagira. Kwita ku bakiriya si ibintu bihambaye cyane bitangira igihe witabye terefone, igihe usuhuza uje akugana, kwakira neza abakiriya byumvikana mu magambo bikagaragarira ku isura yawe, n’ibimenyetso ukoresha.
Waba warigeze kwigira nk’umukiriya wawe ngo urebe mu by’ukuri serivisi ubaha uko zimeze? Wakwikorera umushinga wawe? Wagira uwo ubwira serivise utanga uko zimeze? Gutanga serisi nziza ntibigusaba amafaranga na make. Icyo bigusaba ni ukureba umushinga wawe ukawuha intego n’icyerekezo, ukiyemeza n’uburyo uzabikoramo. Niba hari icyo abakiriya bawe bigeze binubira ukabitesha agaciro, bazageraho bumve ko ntacyo umaze.
Byatumarira iki gushyira mu bikorwa ibyo twize dushyizeho umwete?
Byanditswe na Anthony Gitonga
Ni gute byakongera umusaruro mu kazi kacu kandi ni gute byashimangira imikoranire? Ndakeka ko byagira impinduka nyinshi ku buzima bwacu dushyize mu bikorwa ibyo tuba twarize, twabaho neza kandi n’umusaruro ukiyongera. Muri iki gitabo, ibyiciro bine mu kwiga, mvuga ku buryo bwo kwiga n’uburyo ibyizwe byashyirwa mu bikorwa bikabyara inyungu nyinshi kuri nyir’ukubikora. Reka turebe kuri buri cyiciro ukwacyo mu magambo make.
- Urwego rwa 1: Kugira amatsiko mu mutwe wawe.
1.Icyiciro cya mbere, gukoresha igihe cyo kwiga. Muri iki cyiciro, twunguka amakuru adufitiye akamaro, dushira amatsiko binyuze mu kubaza ibibazo. Ibibazo no kumva, hari byinshi dukeneye kumenya, bituma twemera ko ntacyo tuzi bikadutera inyota yo gushaka kumenya byinshi.
Amatsiko ni intangiriro yo kwiga, wakora iki kugira ngo uhorane amatsiko n’inyota yo kwiga? Birashoboka ko amatsiko yakwicisha, ariko ugapfa umenye. Horana amatsiko, horana inyota. Wige.
- Icyiciro cya 2 kwiga ukoresheje umutima. Muri iki cyiciro twigiramo kwitoza ibyo twakora. Tukiga dushishikaye, ikiba kigamijwe ni ukudasiga ku ntebe ibyo twize, muri buri kanya kose twiga haba hari ibyo dushaka gusobanukirwa, tubona itegeko ry’umutima. Itegeko ry’umutima rivuga ko twiga atari ukugira ngo tumenye gusa ahubwo kugira ngo tugire ibyo duhindura.
Kwiga ni igikorwa gifite umurongo ngenderwaho umuntu ashakisha kandi akawugeraho, bituma yanguka mu bwenge igihe akiriho, bikaba bimusaba ubwitange. Ntushobora kwiga wiyoboye. Ushobora kwihitiramo kwiga wiyigishije, ariko bigusaba kwitekerezaho no gukora, kugira ngo ibyo wiga bigende neza.
- Icyiciro cya 3 kwiga dukoresha ibiganza byacu. Muri iki cyiciro cyo kwiga duhuza amagambo n’ibikorwa. Nyakwigendera Stephen Covey yavuze kuri iki cyiciro agira ati: “iyo wiyigisha umenya bikoroheye. Buri munyeshuri aba umwarimu kandi n’umwarimu akaba umunyeshuri. Iyo guhuza imvugo n’ingiro tubigize intego, twubahiriza itegeko ryo kurambura ibiganza tugatanga ibyo twahawe rivuga ko kwigisha abandi ari ukwiga neza.
Kwiga ntacyo byaba bimaze igihe ibyo wize ntacyo uzabikoresha. Ahazaza ni ah’ abazabitekereza, bakabipanga, bakanabikora. Udakoze ntacyo byaba bimaze kugira icyo umenya. Koresha ibyo wize kandi ubiheho n’abandi.
- Icyiciro cya 4 kwiga ni akamenyero. Iki ni icyiciro cyo gushyira mu bikorwa ibyizwe. Ibyo dushyira mu bikorwa bihindura ubuzima bwacu. Bikaduha imyitwarire runaka. Agaciro ko kwiga ni uguhindura uburyo twumvagamo ibintu. Iyo dufashe ibintu twigishijwe n’ubuzima ubu n’ubu, tubona itegeko ry’akamenyero. Itegeko ry’akamenyero rivuga ko mbere na mbere habanza kwiga naho impinduka zikava ku bishyira mu bikorwa.
Ubwo ukaba urangije ibyiciro bine byo kwiga. Biroroshye? Yego. Ndakeka ko byoroshye kandi bitagoye kubyumva. Bishyire mu bikorwa ubone inyungu zo kwiga.
Umwanditsi ubuyobozi bw’ubwanditsi, umuvugizi akaba n’umutoza. www.anthonygitonga.com
Byanditswe na Camille Sinclair