Ubushize ubwo natemberaga, nahuye n’umukozi wo mu ndege warimo aseka kandi w’igikundiro. Yari afite ijambo rishimishije yabwiraga hafi ya buri mugenzi. Mu kiganiro gito twagiranye, yambwiye ko ari nyina w’abana babiri. Uwo munsi, umwe mu bana be yari yarwaye mu gitondo ubwo yajyaga ku kazi. Ubwo namubazaga uko abigenza aseka kandi akora akazi ke neza, igisubizo cye cyaranshimishije cyane “ uyu ni njye uri ku kazi ngomba kugakora nseka n’ubwo naba mbabaye imbere muri njye, ninkarangiza, ndongera mbe wa mubyeyi ubabajwe n’umwana, ariko ubu abagenzi bishyuye ngo babone inseko yanjye”.

Ni byo, twese mu usanga ku buryo butandukanye tugira igihe cy’amarangamutima kandi tugakomeza urugendo, cyane cyane nk’igihe tuba turi mu kazi tugomba gusabana na buri wese duseka, nk’uko tubisabwa mu kazi. Igihe twababaye, dufite ubwoba, twarakaye, twacanganyikiwe, twatentebutse ku mubiri cyangwa se mu bwenge, akazi kagomba gukomeza gukorwa.

N’ubwo buri munsi dukorana n’abakiriya, nta kundi twabigenza, ni ukugerageza tukubaka imyitwarire n’imigenzereze myiza muri twe. Niba twiyemeje gutekereza bizima, imyumvire yacu iraba mizima ndetse n’imigenzereze ibe uko. Dushobora guhitamo buri munsi kugira amagambo n’ibikorwa bishamikiye ku migenzereze mizima. Ikintu cy’ingenzi mu mitekerereze yacu ni uko imeze nka konti ya banki. Iyo dushyizemo ibitekerezo bizima, ibi biratugaruka umunsi wose. Ni ukuri, gukorana n’amarangamutima akomeye si ibyo gukinisha. Dushobora kubana n’amarangamutima yacu mu kazi ari uko tubashije kuvangura ubuzima bwacu bwihariye n’ibyo dukora n’abo tubikorera kandi tukumva ko ikosa si iry’abatugana mu gihe twifitiye ibibazo byacu bwite.

Abakina nk’amakinamico bajya bagira “igihe cyo kwisubiramo” mbere yo kujya imbere ngo bakine. Ni umwitozo wo mu mutwe aho bagerageza kwireba ubwabo bakina bakagera aho biyibagirwa. Ibi bituma basiga ibibazo byabo n’amarangamutima ku ruhande ku buryo bagira imyumvire mishya ku byo bagiye gukina. Ushobora guhitamo gutangira umunsi wawe mu mahoro, ukawuzuza amahoro ukanawurangiza mu yandi. Ni icyemezo ufata uri gatozi. Abenshi mu bantu twakira buri munsi, baba bafite ibibazo byabo nabo.I yo ubakiranye inseko, ushobora kwizera ko bari buyishimire nk’uko bivugwa ngo “Iyo umuntu ananiwe ni ngombwa kumuha inseko kuko aba ayikeneye cyane”.

Kwita ku marangamutima ye neza bituma umuntu yita kucyo arimo atitaye ku bibazo bihari. Si ko buri gihe byoroshye ariko birashoboka. 

[email protected]

 

 

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.