Muri iki gihe gutanga serivisi nziza bisigaye ari nk’indirimbo mu bigo byinshi. Abayobozi b’ibigo basigaye bashishikajwe cyane no gucuruza byinshi aho gushishikazwa no gushimisha umukirirya. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibigo bitanga serivisi nziza bitera imbere cyane ndetse bikagura amasoko byari bifite. Usanga 75% by’abakiriya bahora bagaruka, 25% by’abakiriya bakaza boherejwe n’abahaguriye kuko baba bamamaje ko icyo kigo gitanga serivisi nziza, ibyo bigatuma bunguka abakiriya batari bafite. Gutanga serivisi nziza ni byo bituma ubucuruzi ukora buhora butera imbere.
Reka tubisobanure kurushaho
Mu myaka ya za 1980, umucuruzi yakoze urugendo mu ndebe yari ifite abakozi badafata neza abakiriya noneho uwo mugenzi yibaza impamvu abantu bakomeza kugendera muri iyo ndege irimo abakozi batanga serivisi mbi. Uwo mugenzi yitwa Richard Branson. Yakoze impinduka zikomeye mu mitangire ya serivisi nziza mu ndege. Ese wowe serivisi zawe ntizaba ari mbi ku buryo utuma abakiriya bivumbura bakaba bakwinjira mu bucuruzinukora?
Imitangire ya serivisi dutanga ikunze guterwa n’ibi bikurikira:
Imyemerere –
Ibipimo bigenderwaho
Ingamba zafashwe
Imyitwarire –
Imibanire: uko tubana n’abantu bigaragaza abo turi bo, turi abo dutekereza ko turi bo.
Ibipimo tugenderaho bigaragaza abo turi bo. Ingamba dushyiraho zigaragaza aho dushaka kugera. Uko twitwara nit we tubihitamo.
Ibi byose tuvuze haruguru wabisobanura ku buryo butandukanye. Ariko nta buryo butandukanye bw’imitangirwe ya serivisi bubaho, habaho gutanga serivisi nziza cyangwa mbi. Iyo udatanze serivisi nziza, hari ubwo abantu bakomeza kukugana ariko ibyo biba igihe gito. Reka dushishikarire gutanga serivisi nziza, kandi burya ntibigoye!!!
GUSHIMISHA UMUKIRIYA NI UGUTEZA IMBERE UBUCURUZI BWAWE!
Mu gihe kiri imbere tuzabagezaho utundi dushyi ku mitangire ya serivisi
Byanditswe na Praise mutanu.