Mwari muziko kuvugira mu ruhame ari kimwe mu bintu abantu benshi batinya? Ariko nyamara guhagarara imbere y’imbaga biratinyura, abantu benshi basanga kuganira umwe umwe nabyo bifasha mu kumenya kuganira.
Hari uburyo wakoresha utangira ikiganiro n’umuntu uwo ari we wese, urugero nk’ umuyobozi wa Kampani yawe, mugenzi wawe mushya, umukobwa ukora mu Ikoranabuhanga, cyangwa undi muntu mutaziranye muhuriye mu nzira. Uwari we wese ushaka kuvugisha hari uburyo watangira ikiganiro mugiye kugirana kandi iyo ubikoze usanga byoroshye. Koresha ubu buryo igihe ugiye gutangira ikiganiro n’umuntu uwo ari we wese:
- Irinde utubazo duto duto: Igihe ugiye gutangira kuganira n’umuntu irinde utuganiro duto duto nko kumubaza ngo “urabona ikirere kimeze gite?”, “ikipe y’umupira w’amaguru yacu imeze ite? Irinde kubaza ku ngingo zirambirana, irinde kuvanga ingingo zivugwaho, buri ngingo irihariye ukwayo, bityo uzashobora gutangira ikiganiro kihariye.
- Kubaza ibitekerezo byabo: Buri muntu wese arihariye, ku muntu utazi neza, tangira umuganiriza ku tuntu twiza nk’ibiryo, umuziki, ikirere n’ibindi. Ushobora kumubaza utubazo tworoheje, “Ese ukunda ubu buryo bwo kwamamaza bushya? Ese ukunda kureba filime ziteye ubwoba? Ese ukunda iyi ndirimbo? Ni byiza kwirinda ingingo zikakaye nka Politike igihe udasanzwe uzi neza uwo muganira.
- Kubaza inama cyangwa imyanzuro batanga: Ibi bikoreshwa igihe umuntu ari kugira icyo avuga ku muntu wambaye neza cyangwa ufite ibikoresho runaka byiza, ukavuga uti “Mbega karuvati nziza! Wayikuye he? Cyangwa ku biryo, “Buri kimwe cyose kimeze neza. Mwakoresheje iki?”
- Kubabaza ikibazo cyoroshye kugisubiza: Ibi ni byiza iyo uzi cyangwa ubona uwo muntu ugiye kuganira nawe ari umuhanga mu bintu runaka. Niba uri kuganira n’ushinzwe ikoranabuhanga muri kampani yawe ni urugero, ushobora kumubaza niba ariwe ushyira porogaramu runaka mu mashini. Ariko wirinde kubaza uwo ari we wese ibintu bikomeye cyane cyangwa biterekeranye, ariko niba ariho ikiganiro cyaganishaga nta kibazo gusa kubaza ikibazo gikomeye urebana n’umuntu bishobora kumunanira bigatuma ikiganiro kigarukira aho.
- Kuvuga ku bibakikije: Aho ari ho hose mwaba muri, hari byinshi byo kuvugaho yaba umuziki, ibiryo, uko hateguye, abashyitsi n’ibindi. Niba uhagararanye n’umuntu ahantu mushobora kuvuga ku muziki, umuvuduko n’ibindi.
- Kubaza ikijya mbere cyangwa se amakuru mashya: Iyo ufite amakuru make ku muntu cyangwa umuziho ikintu runaka, baza amakuru mashya ku bintu yakoraga urugero, “Oh, Mariya yavuze ko wabyiniraga mu ishuri. Byagenze gute?
- Kubaza ibibazo bisubizwa na Yego cyangwa Oya igihe bishoboka Niba ikibazo cyawe gishobora gusubizwa na Yego cg Oya ntuzatangazwe n’ibyo uzasubizwa. Kubaza ibibazo bibyara ibindi bishobora gutuma ikiganiro gikomeza. Niba ubajije ubwoko bw’ibinyobwa bari kunywa ni urugero ushobora kubikurikirana, kuburyo buri gisubizo uhawe gituma ubaza ngo “Kubera iki” gutyo gutyo ariko nanone ntubibaze inshuro nyinshi.
- Kubaza ibibazo biri ngombwa: Kubaza ibibazo biri ngombwa nabyo byaba intangiriro nziza yo kuganira ariko ukaganisha ku gikorwa runaka kimaze kuba kugirango wirinde kuvangavanga. Urugero, “Iyi filime nari narayibonye aho amategeko yose yavanyweho umunsi umwe. Ni iki mwakoze niba nta mategeko yariho uwo munsi?
- Kubaza ku bijyanye n’abana babo, imodoka n’ibibashimisha: Abantu bakunda kuvuga ibintu bifite agaciro kuri bo. Niba uziko umukoresha wawe akunda ubukerarugendo, mubaze uko ubwo aheruka gutembera byari bimeze maze ukomerezeho muganire n’ibindi.