Abagana ibitaro ni abarwayi, abavandimwe babo, abashyitsibaba bazanywe n’impamvu zitandukanye. Ikirenze ku gutanga ubuvuzi buboneye ku barwayi, ibitaro n’ibigo nderabuzima byakagombye kuba bizi gutanga serivisi nziza. Iyo tuvuga serivisi nziza, bivuga gukora kuburyoumurwayi avuga ko yabonye ibintu byiza ari ku bitaro. abarwayi baba bakeneye kumva bakiranywe urugwiro kandi bitaweho. bivuga kandi gufasha abarwayi n’abavandimwe babo kwihanganira ibihe bibakomereye mu kigo nderabuzima.
Kwirinda urusaku: kimwe mu bintu byongera amahoro y’abarwayi ni umutuzo mu bitaro. abakozi b’ibitaro bagomba kwirinda inkweto zisakuza, telephone zirimo indirimbo zo kwitabiraho zisakuza ndetse no kuganirira muri za koridoro. Kubika ibanga ry’abarwayi n’umutekano wabo: serivisi nziza mu bitaro isaba ko umukozi w’ibitaro abanza gukomanga ku muryango mbere yo kwinjira mu cyumba kirimo umurwayi. Ibi bigomba g ukorwa nibura kugira ngo hasigasirwe icyubahiro cy’umurwayi. Ni byiza kandi ko amakuru arebana n’umurwayi agirwa ibanga hirindwa kuyasakaza hanze.
Kongera uburyo bw’ubwumvane: nk’abarwayi, twishima iyo muganga yitaye kubyo tumubwira akadutega amatwi agamije kutwumva. sinzi niba nawe uzi ko abaganga n’abanyamategeko aribo bantu babaza ibibazo byinshi mbere y’isuzuma. Mu bitaro, abarwayi ntibita kumubare w’anbababaye, baba bakeneye kubona ko ibibazo byabo byumviswe n’abantu bashaka kubitaho.
Nubwo tuzi ko abaganga bafite akazi kagoranye kandi kavunanye ko guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima bwacu, icyo tubashakaho ni ukutwereka ko batwumva kandi batwitaho.