Nifatishije ifoto kugira ngo ikoreshwe mu kinyamakuru, nkeneye kumenya ukuntu nashobora kuyirinda kugira ngo itazakoreshwa ikinyuranyije n’icyo nayiteganyirije?

Icyo kibazo cyawe kituganishije ku kindi kintu cy’ingirakamaro, kiganisha mu buryo amafoto akoreshwa. Ihame ni uko umuntu afite uburenganzi ntavogerwa ku ifoto ye n’ikoreshwa ryayo. Ni uburenganzira bw’umuntu nk’uko bimeze burenganzira bwo kutavogera ubuzima bwite bw’umuntu.

Kuri izo mpamvu, icyo kinyamakuru kizakoresha ifoto yawe ari uko ubyemeye munyandiko ukanabisinyira. Ayo masezerano wagirana n’icyo kinyamakuru agomba kugaragaza umubare w’amafoto azatangazwa kandi akagaragaza ko azakoreshwa gusa muri icyo kinyamakuru.

Menya ko uwo ari we wese wakoresha ayo mafoto utabimuhereye uruhusa ushobora kubimuregera akaba yahabwa ibihano birimo kumubuza kuyakoresha no gucibwa amande kuri iryo kosa aba yakoze. Byumvikane ko hari amahame y’umwihariko agenderwaho. Hari uko atari ngombwa kugirana amasezerano n’umuntu w’umuyobozi (umunyapolitiki, icyamamare….) mu gihe yafotowe ari mu bikorwa by’imirimo ashinzwe.

Urwo ruhusa si ngombwa , igihe ufotowe ari mu gikorwa kijyana n’inkuru, gusa ikigomba kwitabwaho ni uko iyo foto iba ijyanye n’inkuru. Biremewe gukoresha ifoto y’itsinda ry’abantu mu ruhame nta kubanza gusaba uruhushya kuri buri muntu ibyo bigakorwa mu gihe iyo foto itibanda cyane ku muntu runaka uri muri iryo tsinda.

Iryo rengayobora rigomba kumvikana neza, ni ukuvuga ko mu gihe ushidikanya, ugomba gusaba uruhusa mu nyandiko, cyane cyane mu gihe amashusho ya nyir’ubwite yakoreshwa ahagaragara mu ruhame.

 

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.