“Kutita kuri tweet y’umukiriya ntaho bitaniye no kwanga kwitaba telefone ye cyangwa gusubiza email ye”: Lucy Kiruthu, impuguke mu icungamutungo n’umutoza ku kwakira abakiriya.

Kutita ku mukiriya ni rimwe mu makosa akomeye Bizinesi ishobora gukora ariko kuri ubu byabaye itegeko kuri Bizinesi nyinshi. Kuba sosiyete iri kuva mu buryo bwa analoge ijya mu buryo bwa dijital, Bizinesi nyinshi n’inzego za Leta nyinshi ziri gutakaza amanota mu mitangire myiza ya serivise umunsi ku munsi.

Mu myaka mike ishize, imitangire myiza ya serivise muri za Bizinesi yagaragazwaga n’uburyo abakiriya baje babagana amaso ku maso bakiriwe, ariko uyu munsi imitangire myiza ya serivise igaragazwa n’uko abakiriya bakiriwe amaso ku maso ndetse no mu buryo bwa interineti ku bakiriya bari ku mbuga nkoranyambaga. Gera ku bakiriya bawe bo ku mirongo, bari ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Youtube,Whatsapp, Linkedin ndetse n’izindi.

Bizinesi nyinshi uyu munsi zibaza impamvu zitakigira abakiriya benshi nka mbere igihe babaga babyiganira kuri Bizinesi zabo. Abahahiraga ku idirishya ejo hashize, uyu munsi bari ku mu rongo w’itumanaho nkoranyambaga (online) kandi niba utabafashije abo muhanganye muri Bizinesi bazabikora. Imbaraga wari ufite mu gucururiza ku idirishya, ubu ziri mu biganza by’imbuga nkoranyambaga. Ntushobora kwirengagiza tweet nk’uko Lucy Kiruthu yabivuze kubera ko ari we mukiriya wawe utaha kandi ushobora gutekereza ko niba abagukurikira kuri Twetter barenga igihumbi kandi umwe muri bo afite abandi barenga ibihimbi 10 bamukurikira bari bubone ibyo yashyize kuri Twetter (retwetter their tweets), biroroshye kubibara, ubwo ni ibihimbi 11 by’abakiriya uzaba urimo kwirengagiza.

Nta tandukaniro rihari hagati y’umukiriya ubaza ikibazo kuri Twitter, Facebook n’ukibaza ahagaze imbere yawe amaso ku maso. Ibyo Bizinesi ifite ntabwo bitandukanye, nta tandukaniro riri hagati yo kuba ku murongo w’itumanaho ndetse no kuba ugaragara amaso ku maso. Itandukaniro riba ku ntera iri hagati yanyu gusa ariko hose uba uhari. Imbuga nkoranyambaga ni impinduka zidashora guhagarara, ni imbaraga zikomeye zishobora guhindura Bizinesi ntoya zigakomera cyangwa zigatuma Bizinesi zikomeye zigwa.

Hari ibintu 2 bikenewe kugira ngo umenyekane bikomeye ku murongo w’itumanaho :

  1. Umuvuduko
  2. Kongera ingufu

Kubera iki hakenewe umuvuduko?

Imbuga nkoranyambaga zisaba umuvuduko kuko zimeze nk’igihe kitagira uwo gitegereza. Akabazo gatoya kashyizwe ku rubuga nkoranyambaga ntuhite ugasubiza, bituma abakiriya bawe batekereza mu buryo bukomeye kandi bubi. Uko ibibazo biba byinshi utabisubiza biba bibi kuri wowe.

Abaturage bazatangira kubisangizanya hagati yabo, babishyire kuri Twetter inshuro nyinshi babyohererezanya, benshi babyishimire, kandi mbere y’uko ubimenya bizaba byarabaye ikigwa kizaguha isura mbi kandi kizatuma abashoramari ibihumbi bangiza ibyo ukora, utakaze ikizere kizakugora kongera kukigarura.

Shaka umuntu ufite ubunararibonye mu gukurikirana imikorere yawe yo ku mbuga nkoranyambaga. Inshuti yanjye y’inararibonye ku bijyanye n’imbuga nkoranyambaga yanyerekaga ukuntu akusanya ibyo abakiriya be bavuze.

Afite porogaramu yoroheje, yashyize hamwe abakiriya be ku buryo buri gihe cyose bagize icyo bavuga ahita abibona byihuse.

Urwo rubuga rwitwa “Mention and it works miracles and you can try it”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “ Bigaragaze kandi birakora ibitangaza kandi ubigerageze”. Igihe cyose ibyo ukora byagaragajwe, rurabikwereka kandi ugahita usubiza ako kanya.

Kubera iki kongera imbaraga?

Kumenya ikibazo gihari ni ikintu kimwe ariko kugikemura na byo ni ikindi kintu. Ukeneye kugira abakozi bafite imbaraga bashobora gusubiza abakiriya bose bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakabaha ibisubizo mbere y’uko havuka utubazo duto tubyara ibindi bibazo bituma bakwigaho. Hitamo kandi utere inkunga agatsiko kamwe k’abakozi bawe mu gukusanya abakiriya bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi ubahembere kuba bafashije abakiriya.

Kuba umuyobozi wa Bizinesi yawe cyangwa abamwungirije bahuze ntacyo bitwaye, bagomba kwiga iby’ibanze ku bumenyi bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bubake imikorere yawe ku mbuga nkoranyambaga.

Mbifurije umwaka wa 2015 wuzuye ubushobozi bw’imbuga nkoranyambaga kandi mukikijwe ubwanyu n’abantu babafasha kubaka intsinzi mu kugaragara ku murongo w’imbugankoranyambaga.

Murakoze

Bonnie Kim, umutoza mu gufata neza abakiriya no gucuruza: ibitabo bye biragurwa cyane. Intyoza mu kuvuga ku rwego mpuzamahanga

[email protected]
+254720631212
www.bonniekimltd.com

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.