Imishinga, inganda cyangwa ibigo byigenga byinshi bigaragara ko bitangira ari bito, nubwo uruganda rwaba runini nabwo ruhura n’ibibazo bitari bike. Uko uruganda rwawe ari runini ni nako rugira imikoranire cyangwa se itumanaho ryisumbuye. Kugira ngo ukomeze utere imbere mu byo ukora, ugomba kwereka abakiriya bawe ko ubitayeho kandi ko ushoboye gusubiza ibibazo, ibyifuzo byabo vuba kandi mu buryo bunoze.
Ugomba kandi kugira ubushobozi busesengura byihuse ibyo ukora kugira ngo umenye neza koko niba ibyo abakiriya bawe bakeneye aribyo ubaha. Ibi byose ushobora kubifashwamo n’isesenguranyandiko. Isesenguranyandiko ni iki?
Isesenguranyandiko ryakozwe na NICE Interaction Analytics ikaba ifasha imishinga cyangwa inganda nini gusobanukirwa neza impamvu abakiriya babagana. Ishobora kandi gutandukanya no gusobanura ikibazo icyo ari cyo cyose kibaye mu ikoranabuhanga. Ubutumwa bwose wohererejwe n’umukiriya buguha amakuru atandukanye nyayo y’imikorere yawe. Ayo makuru ushoboran kuyakoresha uhindura cyangwa unoza imikorere abakiriya bawe bakarushaho kunyurwa. Gukomeza gushimisha abakiriya ni kimwe mu bintu ukeneye kwitaho. Nyuma yo gukora ibyo byose abakiriya bawe ntibazakuvaho.
Ikoranabuhanga rigufasha kumenya n’iki abakiriya banjye bakunze kunsaba. Kwakira no guhitamo ubutumwa n’ibindi wohererezwa bishobora kugufata ibyumweru n’ibyumweru ariko igihe ukoresha ikoranabuhanga ubikora ako kanya mu gihe gito cyane.
Imbuga nkoranyambaga zigira akamaro
Abakiriya bakunda kugira aho bahurira n’inganda cyangwa imishinga bakorana nayo. Niba ntabyo ufite ubu, nakugira inama yo shyiraho paje ya Facebook na Twitter bigaragaza ibyo ukora. Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bikoresho ushobora kwifashisha mu kumenyekanisha ibyo ukora. Ushobora gusubiza abakiriya bawe byihuse, ukabamara impaka n’impungenge ukoresheje imbuga nkoranyambaga. Nk’uko byagaragajwe ni ingenzi gutega amatwi abakiriya.
Ibi kandi ubikora ku bakiriya bawe ndetse no ku bakozi. Iyo ugaragaje ko utega amatwi abakiriya ukabumva neza bituma bumva ko ari ingenzi kandi bafite agaciro. Ku rundi ruhande nuramuka wimye agaciro ibivugwa n’abakiriya bawe babyanditse ku rubuga nkoranyambaga ukoresha, bizagira ingaruka zitari nziza ku byo ukora.
Guhangana n’ibibazo by’ururimi
Umubare munini w’abakiriya bawe bakoresha Ikinyarwanda. Ariko nk’uruganda cyangwa umushinga munini, uzashobora kugira abakiriya baturutse ahantu hatandukanye, bamwe badashobora kuvuga ururimi rw’iwanyu, aha ni ho ibibazo by’ururimi bivukira.
Ibi bishatse kuvuga ko ugomba kumenya izindi ndimi cyangwa se nibuze hari bamwe mu bakozi bawe babasha kuvuga indimi zitandukanye.
Muri rusange kunoza itumanaho mu mushinga wawe bisaba imbaraga kugira ngo ugere ku byo wifuza kugeraho. Uko ushimisha abakiriya bawe ni ko barushaho kukumenyekanisha no ku nshuti zabo n’imiryango. Ijambo ry’umunwa ni igikoresho kiza cy’imenyekanishabikorwa. Uko uruganda rwawe rwaba rungana kose ntuzibagirwe ko abakirya bawe bafite akamaro. Kurikiza ibisabwa byavuzwe hejuru maze utangire kunoza itumanaho cyangwa imikoranire uyu munsi.