Kugira imbaraga, amafaranga, ubwenge no kwigirirwa icyizere byose ni byiza ariko ugiye guhitamo icyiza gihatse ibindi, ntekereza ko wahitamo kugirirwa icyizere n’abandi bantu.
Ushobora kuba ufite imbaraga cyangwa se ubushobozi ariko imbaraga zihutaza abandi ntabwo zibiyigereza cyangwa se ngo zibakurure, usibye kwizera ko utazakoresha izo mbaraga mu kubateza ibyago.
Ushobora kuba uri mwiza ariko ubwiza bwawe ukabukoresha mu nyungu za we bwite, abandi nabo bazakora ibishoboka byose ngo bitandukanye nawe kandi bagusige wenyine.
Kuva mu myaka yashize kugeza ubu, nakunze kujya nsubiramo amagambo y’ubwenge y’inshuti zanjye Don Peppers na Martha Rogers ari mu gitabo cyabo cyitwa “Do things right. Do the right thing Proactively” ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko bishatse gusobanura “Gukora ibintu neza, gukora ibintu byiza kandi ukabikorana umuhate ubyerekejeho umutima.” Ibi nkunze kubigarukaho cyane kubera ko ari ho abantu benshi n’inganda nyinshi zigwa.
Ibi bishatse kuvuga ngo kora ibintu byiza kabone niyo yaba nta muntu ukureba, kabone niyo nta numwe wamenya ibyo wakoze, kabone niyo ibyo wakoze ntacyo byaba bibwiye abandi.
Kugira ngo birusheho gusobanuka hari ingero nyinshi zikunze kugaragara. Ibigo by’ubucuruzi byinshi bikunze guca amafaranga buri kwezi kuri serivisi bitanga aha twavuga nko kujya kuri webusayiti, guhabwa serivisi z’indirimbo, cyangwa gukora amashusho ya videwo. Ibyo bigo biba bizi neza umukiriya utarakoresheje serivisi yabo tuvuge nko mu mezi 15 ashize. Nta kintu cyagombye gusabwa abo bakiriya batakoresheje serivisi. Ariko ibyo bigo ni ho byungukira bigaca abakiriya amafaranga kuri serivisi batakoresheje.
Ikintu cyiza wakora ni ukwerekeza umutima ku mukiriya ukamubaza uti: “Hari ikitagenda neza?Hari ikibazo mwagize ku bijyanye no gukoresha serivise zacu?Hari ibyo mwibagiwe? Hari icyo nagufasha?
“Reka kunkoresha nabi, ita ku bakiriya muri ubu buryo” ishobora kutaba uburyo wakoresha bw’igihe gito ariko ni yo nzira nziza yo kugirirwa icyizere. Icyo ni ikintu cyiza cyo gukora.
Mu gihe kirekire, icyizere ni uburyo bwiza wakoresha. Mu buzima bwite bwawe, icyizere kigomba kugaragarira mu kintu cyose ukoze kandi abantu ntabwo bashobora kugenda ntacyo bagukuyeho. Ugirirwa icyizere cyangwa nta cyo ugirirwa. Abana bawe bazamenya ko ugirirwa icyizere cyangwa utakigirirwa kubera ibikorwa byawe ntabwo bazabimenya kubera amagambo.
Bagenzi bawe bazamenya ko ugirirwa icyizere igihe ibihe bikomeye ntabwo ari igihe uzaba uganira n’abandi muri sosiyete.
Igihe mpindukiye nkureba, bigenda gute? Iyo wihuta cyane, ukora ibyiza cyangwa urabihutaza?
Icyo nzi kuri bamwe: nubwo mu byumweru bike bashobora kumva ko icyizere nta kamaro gifite, icyizere ni ingenzi cyane. Ni nk’ikigega kibitse amafaranga y’izabukuru umunsi umwe uzishimira kuba warabikije ubwenge.
Byanditswe na Bruce Kasanoff