Bakoresha, mwubahirize amasezerano mwagiriye abakozi banyu Mpereye ku bunararibonye mu kazi, nabonye ko abakozi b’ahantu runaka bagira uruhare rukomeye mu kwinjira amafaranga kwaho. Mu bihe bitandukanye, iyo ubonye abikorera bahomba, haba hari ikigomba gukorerwa abakozi. Iyo abakozi bafite ubushake n’abakoresha bagatanga ibyo babemereye bakabibaha bakora neza.
Abakoresha bamwe bemera ibyo batazakora hanyuma, abakozi bamaze kuvunika bakora, ntibabishyire mu bikorwa, ibyo bigaca abakozi intege ubwo bakaba batagikoze ngo bagere ku ntego bihaye.
Abakozi b’ingenzi kandi binjiza bazagasezera bave aho bajye ahandi kubera kutubahiriza amasezerano bahawe.
Igihe abakozi bishimye baba bafite buri gihe gukorera hamwe basenyera umugozi umwe ngo ikigo bakorera kijye mbere bategereje ko hari icyo bemerewe kizabageraho.
Iyo abakozi bemeranije kuri kontaro n’umukoresha agatanga ibikenewe byose, abakozi bakora ibirenze ibyo mwateganyaga gukora.
Iyo abakozi bishimye, abakiriya barabibona mu mikorere, inseko nziza, imigenzereze myiza n’ibindi. Abakozi bishimye ni bo bakora ubucuruzi bw’ikigo neza.
Gucunga abakozi kuri njye byakagombye kubateramo akanyabugabo bakarangiza inshingano zabo mu rwego rwo hejuru. Mu gihe abakozi bumva batewe ingabo mu bitugu, bakora bashyize hamwe mu buryo bwiza.
Itsinda rikorera hamwe risenyera umugozi umwe bigira uko bigaragara mu kazi. Uti gute? Ahenshi, habaho kwakira neza abakiriya, imvugo nziza hagati y’abakozi bose kuva hasi kugera hejuru, kandi buri gihe bashaka ibisubizo mbere y’uko ibintu biba bibi. Itsinda rifite imyumvire imwe kubyo ritezweho rizashyira mu bikorwa ibyo ryiyemeje noneho kwakira abakiriya neza bibabere umuco. Abakiriya bishimye bongera umusaruro w’ikigo mu gihe kirekire.
{loadposition socialplugins}