Uko byaba bimeze kose, kwakira abakugana mu biro bitandukanye, mu mangazini, mu maduka, biracyari kure nk’ukwezi. Abantu benshi usanga batita ku kwakira neza ababagana kandi ari ibintu byoroshye rwose ndetse bisanzwe bikorwa mu ngo.

Igishimishije ni uko bidasaba kwiga amashuri ahambaye kugira ngo wumve akamaro n’agaciro ko kwakira neza abakugana.

Njye nk’umukiriya, dore ibyakorwa kugira ngo numve ko nakiriwe neza.

1. Mu gihe abatugana batugezeho, tugomba kubitaho tukabaharira umwanya uhagije wo kubakira.

2. Muri icyo gihe hagarika gukoresha mudasobwa n’ibindi bintu byakurangaza.

3. Hanga amaso uje akugana umusekere umwereke ko wamubonye.

4. Vuga uti ‘‘Mwaramutse’’cyangwa se ‘‘Mwiriwe’’Bwana/Madame.

5. Mubaze icyo yifuza ko wamufasha urugero: Ese hari icyo nabafasha?

6. Reka ukugana agusobanurire ibyo akeneye muri iyo serivise.

7. Ihutire guha ukugana icyo ashaka.

8. Shishikariza ukugana kugumana na we muri sosiyeti yawe unamugaragarize ibyo ukora na serivise zitangwa.

9. Shimira ukugana umwifurize umunsi mwiza kandi unamusekere. Ndabikwizeza, nubigenza utyo bizagufasha kongera umubare w’abakiriya.


{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.