IKINYAMAKURU CYANYU KIRYOHERA ABASOMYI KURI NJYE N’ABAKOZI BANJYE BIKABA AKARUSHO
Nakundaga kugisoma ndi i Cyangugu nkikundira aho bavuga ukuntu abakozi n’umuyobozi wabo batanga serivisi nziza. Nkunze kugisoma kandi nagira ngo mbabwire ngo mukomereze aho, kandi ndabasaba ko mwatwoherereza izindi kopi niba bishoboka. Ese ntimwazaza mugashyira ibiro bihoraho i Cyangugu kugira ngo nihagira ukenera ikinyamakuru ahite akibona hafi.
Nongeye kubashimira kandi muhorane imigisha y’Imana kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa mudukorera cyo kudushishikariza gutanga serivisi nziza.