Byanditswe na George Katureebe
Utandukanye n’abandi…. Ugomba kugira ubushobozi bugufasha kuba wowe wenyine.
Akenshi bakunze kumbaza ibibazo bitunguranye……ugasanga bambaza icyo nkora kugira ngo ntabyibuha cyane…..icyo nkora ngahorana itoto ………. Uko nsabana n’abandi kandi ntanywa inzoga…..
Nsigaye nzi neza uko incuti zanjye zimbona….. iyo nsabana na bagenzi banjye usanga bambwira ko bashima uko niberaho… hari umwe mu ncuti zanjye wambwiye ko kuva yamenya ndi umubyeyi wita ku bana be, avuga ko akunze kumbona njyana abana ku ishuri nkanabacyura………….hari undi wambwiye ko atangazwa n’ukwemera ngira, akanatangazwa n’ukuntu mbona umwanya wo gukorera umurimo w’Imana aho nsengera….
Ubushize navuganye n’abayobozi b’urubyiruko 150………. Nabavugishaga kubijyanye n’uko watangira ubucuruzi….., bansabye ko twakongera tugahura tukamarana igihe kirekire bambaza ibibazo nkanabasubiza…….. muri icyo cyumweru kandi hari incuti yanjye y’igihe kirekire wantunguye ashaka ko duhura. Kuko mwubaha cyane naramwemereye turahura, ni umugabo w’umuhanga pe! Twaganiriye ibijyanye n’ubucuruzi akora kandi yifuzaga ko twaganira akanya gahagije kugira ngo twungurane ibitekerezo uko yazamura ubucuruzi bwe bukajya ku rundi rwego….
Muri icyo cyumweru, nahuye na Pasiteri Emeka Okoye, umuherwe kandi akaba n’umuntu wizera Imana. Nashakaga kumwigiraho uko nakora ubucuruzi bw’imyenda……….. icyo ni icyifuzo cy’ubucuruzi nifuza gukora……………… twarahoberanye turasuhuzanya, ambwira ko nambaye neza, ndetse anavuga ko ubu yumva impapmvu nifuza gucuruza imyenda…. Yavuze ko ari byiza gukora ubucuruzi bw’ibintu bakunda….
Ngiye kuvuga ibyo abantu bamvugaho cyangwa bantekerezaho bitari byiza…. Nshobora kwiyangiriza izina….yeee! hari ibintu nshaka kureka mu buzima bwanjye….. kugira ngo nkomeze nubake izina. Kubaka izina ni urugendo …… ubu ni byo ndimo gukora.
Wabishaka utabishaka ubuzima ni nk’igitabo. Abantu bahora babona ibyo ukora buri munsi mu buzima bwawe….Imana yaremye buri wese ukwe. Nta n’umwe usa n’undi. Izina ryawe rigomba kukugaragaza uko uri ku giti cyawe. Ikigutandukanya n’abandi ni cyo gituma abantu bakugana, bahitamo ibyo ucuruza, bahitamo serivisi zawe cyangwa batega amatwi ubutumwa ubagezaho… ikikugaragaza cyerekana uko uri, n’icyo waha abandi….. ushobora guhitamo gutanga ibihenze cyangwa ibihendutse….
Here are some few random tips on personal branding from my own experience…. Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo wubake izina nkurikije uko nabibonye….
– Imvugo igomba kuba ingiro……
– Shyiraho indangagaciro zawe……….
– Ugomba kugira akarusho…
-Irinde guhindagurika………..
– Ba uwo uri we…………
Kubaka izina ntibyoroshye……. Bitwara igihe bikanatwara ingufu kandi koko ni ko bigomba kumera. Umuntu ashobora kugerageza kwigana ubucuruzi bwawe, uko ubaho, imiterere yawe… ariko ntashobora kuba uwo uri we! Izina rikuranga ni ikintu umuntu atapfa kugutwara!!!!
FILLUP
” Gutsindwa byampaye umutekano muri jye ntari kugira ubwo nakoraga ibizamini. Gutsindwa byanyigishije kwimenya ku buryo nta kindi cyari gutuma mbimenya. Navumbuye ko nifitemo ubushake, mfite ukwihangana kurusha uko nabikekaga; nasanze mfite inshuti zari iz’agaciro gakomeye”.
” Iyo wamenye ko warushijeho kuba umunyabwenge kandi ukamenya ko wasubiye inyuma bituma urushaho kumenya ubushobozi wifitemo. Ntushobora kwimenya cyangwa ngo umenye incuti nyancuti iyo nta kigeragezo muhuye na cyo. Kumenya ibyo ni impano ikomeye cyane, ubona bitakoroheye kandi ikaba ifite agaciro karuta impamyabumenyi wakura mu mashuri “.
Byanditswe na J.K Rowling, Harry Potter