Abakiriya bakunda guhaha ariko usanga badasha gusondekwa. Uburyo bwo kugurisha
bushingiye ku byo mukiriya akeneye butandukanye no kugurisha twari tumenyereye kuko ubu
buryo butagusaba tekiniki zo kugurisha ushingiye ku byo umuguzi akeneye ahubwo bwibanda
ku gukora ibishoboka byose ngo ubonere ibisubizo ibibazo cyangwa ibyifuzo umukiriya afite.

Abakiriya bakunda guhaha ariko usanga
badasha gusondekwa. Uburyo bwo
kugurisha bushingiye ku byo mukiriya
akeneye butandukanye no kugurisha
twari tumenyereye kuko ubu buryo
butagusaba tekiniki zo kugurisha
ushingiye ku byo umuguzi akeneye
ahubwo bwibanda ku gukora ibishoboka
byose ngo ubonere ibisubizo ibibazo
cyangwa ibyifuzo umukiriya afite.
Ikigamijwe mu kwigisha uko bagurisha
cyangwa gutanga amahugurwa ajyanye
na byo, gutanga serivisi nziza, gushaka
abantu batandukanye mushobora
gukorana, gufata ijambo mu ruhame,
gushyikirana n’abandi byose bikorwa
bafasha abantu gushyira mu bikorwa ibyo
bize.Uubumenyi twahaye abahuguwe si
bwo butuma babona umusaruro ahubwo
uko bashyira mu bikorwa ibyo bize ni
byo bituma bawugeraho. Ni ukuvuga
ko ufashije abakozi bawe gukoresha
ubumenyi n’ubuhanga bafite mu kigo
cyawe bituma ugera ku musaruro
ushimishije. Kuganira no gusangira
ubumenyi, kugeza ku bakozi amabwiriza
n’ubundi ubutumwa bwubaka buturutse
mu buyobozi bukuru bituma barushaho
kwitanga no gukora akazi bagashyizeho
umutima kandi bagakora nk’ikipe imwe.
Icyo gihe ikigo gitera imbere vuba vuba
kandi umusaruro kigeraho urabigaragaza.
Ubumenyi ufite si bwo butanga umusaruro
ahubwo ibyo ukora wifashishije ubwo
bumenyi ni byo bitanga umusaruro.
Ikigo cyacu kizwiho ubunararibonye mu
gutanga ubumenyi, kumenya gukora,
kumenya kubana kugira ngo ibafashe
kugera ku byo mwifuza. Tubategurira
amahuguruwa cyangwa isomo rijyanye
no kugurisha, ryita cyane ku muco w’ikigo
cyanyu, aho mukomoka, indangagaciro
zanyu, abakeba mufite ku isoko, intego
n’ibibazo mufite kugira ngo mushobore
kugera ku musaruro ufatika.
Mu rwego rwa serivisi duteganya
gutanga no kugira ngo ubwo bumenyi
n’ubuhanga bushyirwe mu bikorwa kandi
butange umusaruro ufatika, turabasaba
ko mwakongera ku mahugurwa dutanga
gahunda yo gukurikirana abahugurwa
ukabigisha akazi. Akarusho kacu ni
ugufasha abahugurwa byaba mu biganiro
kuri telefoni, kubasura aho bakorera
kuganira n’abakiriya n’abashobora kuba
abakiriya b’ejo hazaza. Ubumenyi bwabo
tububyaza umusaruro mu bikorwa
bifatika haba mu muhanda ndetse no
mu biro. Abitabiriye amahugurwa bava
mu muteto bari barimo kugira ngo
bashobore kunoza uburyo bari basanzwe
bakoresha mu gucuruza no kugera ku
musaruro mwiza.
Gukorera hamwe kwa Jean-Pierre
Lauzier, umuhanga mu bijyanye
no kugurisha, na Annie Bienvenue,
impuguke mu itumanaho- bashingiye
ku byo abahugurwa bakeneyebituma
amahugurwa arushaho kuba
meza, uyitabiriye wese agiramo
uruhare rufatika, atanga ibitekerezo
by’umwimerere, atuma uwayitabiriye
wese ashobora gucuruza bimworoheye
kandi bimuzanira inyungu. Ayo
mahugurwa yibanda ku kwigisha abantu
kugurisha bashingiye ku byo umukiriya
akeneye, bakoresheje ibyabafasha byose
ku buryo bufatika kandi abayitabiriye
bagahabwa ubumenyi n’ubumenyi ngiro
butuma bashyira mu bikorwa ibyo bize.
Ayo mahugurwa atangirwamo imyitozo
n’imikoro-ngiro, ibikorwa byose
bakabifata amashusho hakoreshejwe
kamera, ibyo bigatuma abantu biga
vuba. Kuko ishusho yigisha kurusha
amagambo, imyitozo bakoze bayifata
amashusho bibanda cyane cyane ku
bibazo, ibyo bituma babona uko bikosora
nta ngorane. Uwitabiriye amahugurwa
ahita abona neza uko agenda atera
imbere. Uwo mwitozo utuma abantu
bivugurura bakareka imikorere mibi
bagatangira imikorere myiza.

 

Na Jean Pierre LAUZIER

[email protected]
www.jeanpierrelauzier.com.

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.