Ejo hashize nari mvuye I Butare, mfite gahunda yari gutuma inzozi  nagize kuva mu bwana ziba impamo. Ibigo byubahiriza igihe mu gutwara abagenzi byo mu majyepfo ni Volcano na Horizon. Nuko ubwo mva mu rugo saa tatu za mugitondo, nizeye ko ngera I Kigali mu masaha abiri n’iminota cumi n’itanu, kugira ngo nitegure kujya muri iyo nama yagombaga kubera ku Kimihurura saa munani z’amanywa.

Ntushobora kwibaza uburyo nataye umutwe nkanagira igihunga maze kumenya ko ntashobora kubona imodoka mbere ya saa tanu n’igice, kuko amatike yose ya Volcano na Horizon yari yaguzwe. Mbuze uko mbigenza ngura itike ya Sotra. Nari nsanzwe nzi ko muri Sotra bakora nabi, ariko sinari nzi ko bigeze hariya pe. Bisi yahagurutse iminota mirongo itatu ikererewe, hanyuma n’igihe yahagurukiyeho, igera I Kigali irengejeho iminota hafi mirongo ine, kuko mu nzira, shoferi yagendaga ahagarara agashyiramo abantu, ubundi akajya kwihagarika.

Urwo rugendo rwose rwari nk’uko wabona inshuti wizera isesagura umutungo waruhiye ukabirira ibyuya imyaka myinshi. Inzozi zanjye zari zigiye gupfa. Sotra Express ikwiye kuvanamo ijambo “Express” ku kirango cyayo cyangwa se igahindura bakira bakiriya, kuko ubwo nagize umujinya mbwira shoferi ninubira imikorere ye mibi, icyo yansubije ni uko ngo niba ntishimye nkwiye kugura imodoka yanjye.


Ayo magambo numvise ameze nk’ankanguriye ibintu bibiri: kugura imodoka yanjye no kumenyesha abafite amatwi yo kumva iby’agaciro k’igihe: Leta ikwiye gushyiraho ingamba zo kuvura ibigo byigenga n’ibiyikorera indwara yo kwangiza igihe, maze abanze guhinduka ikabashyira muri puberi, kuko atari bo ubwabo bigirira nabi bonyine: bafite ubushobozi bwo gutuma inzozi z’umuntu z’agaciro kurenza izindi zihinduka ubusa. Ikindi kandi iyo mikorere ni icyasha gisa nabi ku isura y’igihugu.

Igihe ni amafaranga. Abantu bamwe igihe cyabo bakibara mu madorali yo muri Zimbabwe, abandi bakacyibara mu madorali y’Amanyamerika, abandi bakacyibara mu ma pawundi w’Abongereza, abandi bakacyibara mu madinari yo muri Koweti. Abandi nabo buri segonda ryabo ni nk’igiceri cy’izahabu, abandi ni nk’inkindi ya diyama ihenze cyane. N’ubwo twese dufite ubwo bukungu, ntitubuha agaciro ku buryo bumwe, nk’uko amafaranga y’amahanga atagira agaciro kamwe. Guha igihe agaciro nibyo bitandukanya igeno ry’abantu, nibyo bituma igihugu kitagira umutungo kamere ariko gifite abantu baha agaciro igihe nk’Ubuyapani gitandukana n’igihugu gifite umutungo kamere utabarika nka Kongo, ariko kikaba gifite abantu batekereza ko bazabaho iteka ryose.

Ibaze uko wakwiyumva uhuye n’umuntu, reka tumwite Bwengebuke, agenda ajugunya inoti za bitanu, n’ibiceri bya zahabu, n’ibintu by’agaciro mu nzira. Wahita uvuga uti: “ We baba we! Bwengebuke yarwaye mu mutwe noneho!” Ibaze noneho Bwengebuke abaye umuntu ukunda, nk’umwana wawe cyangwa se umugore wawe. Ikintu wakora ni ugushaka umuganga uvura indwara zo mu mutwe, kandi ntushobora gutuza icyo kibazo kitarakemuka burundu. Amasaha abiri uri kumwe n’umukunzi wawe ushobora kumva ari make cyane, nta gaciro afite cyane, nyamara iminota ibiri ishobora kugira agaciro kanini cyane, kuko ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu cyangwa se bw’ikigo mu buryo budasubirwaho, iyo uwo muntu cyangwa se icyo kigo kizirikana amagambo y’ubwenge Mahatma Gandhi yavuze, agira: “ Baho nk’aho uzapfa ejo, kandi wige nk’umuntu uzabaho ibihe byose.”

Olivier Biraro.

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.