Ubwoba bwo kugenda mu ndege bwiyongereye ubwo nabonaga “imyanda”. Byari ibintu
by’umukara bizingazinze mbese wagira ngo ni mu mbuga yo kwa Lusiferi aho imbere mu
ndege yari yuzuyemo abagenzi.
Birashoboka ko waba uzi uko ibintu bikorwa ariko
ugakomeza kwibwira ko ari amakabyankuru kandi nta
kintu gikwiye gutuma umuntu ashyuha mu mutwe.
Dore ikintu kitari amakabyankuru, indege ugendamo
ibamo udukoko dutandukanye, za bagiteri n’indwara
nyinshi zandura zitewe na mikorobi.
Mu minsi mikuru ya Noheri aho abantu baba bagenda
uruvunganzoka bagiye gusangira umwaka mushya
n’abakunzi n’imiryango yabo, isuku iba iri mu ndege
ni ikintu kiba giteye amakenga ku buryo ubo ugomba
kuyitondera.
Usanga imbere mu ndege harimo ububobere kubera
ko baba bashyizemo umwuka; ibyo bituma umwuka
utabobereye wumisha ubwoya buri mu mazuru bityo
bikagabanya ubushobozi bwo gukumira udukoko
dushobora kuyinjiramo.
Umuti w’icyo kibazo ni ugukomeza kunywa utuzi aho
kunywa ibinyobwa birimo arukoro byabe mbere yo
kujya mu ndege cyangwa se wagezemo.
Usanga ikompanyi zitwara abagenzi mu ndege zifite
indege imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi
hagati ya 50 na 150. Kugira ngo binjize amafaranga
menshi usanga bakora ibishoboka byose ngo bamare
igihe gito ku kibuga akenshi usanga bakoresha
nk’isaha imwe-usanga ari igihe gito cyane ku buryo
utakwizera ko haba hakozwe isuku ihagije mbere
y’uko indege ihaguruka.
Ndetse n’iyo isuku ikozwe mu ndege,
usanga kompanyi nyinshi zibanda gusa
gukuraho imyanda igaragara hanyuma
bagatera umubavu mu musarani kuko
ariho hakunze kuba imyanda myinshi.
Ariko icyo ugomba kwitondera ni
ugukaraba intoki iyo uvuye mu musarani
mu ndege gusa ntawavuga ko ariho
ukwiye kwitwararika ngo utandara
mikorobi honyine ahubwo no gukorakora
aho abantu benshi bakunda gukora nko
ku muryango nabyo ni ukubyitondera.
Ntugatangare umenye ko n’imbere mu
ndege haba hagaragara neza cyane
harimo abagabo n’abagore bakoramo
bambaye kandi basa neza- harimo
ahantu hashobora kukwanduza nko ku
tumeza imbere mu ntebe wicayemo, ku
mukandara wambara kuko byagaragaye
ko haba harimo udukoko twinshi dutera
indwara.
Iyo winjiye mu ndege ugomba kumenya
ko hari abantu benshi bari bicaye ku
ntebe uriho mbere bose bafite uburyo
butandukanye bubahiriza isuku kandi
bashobora no kuhasiga indwara zanduza.
Ugomba rero gukaraba umuti wica
udukoko kandi ukibuka kuwuteganya
mu byo utwara ugiye mu rugendo.
Iyo uri mu ndege hari amafunguro
aba yateguwe akabikwa mu buryo
bwubahiriza isuku akiri hanze iyo ugeze
mu ndege barakugaburira si byiza
gushyira ayo mafunguro ku kameza
kabone n’ubwo waba wahasukuye
ukoreshe umuti wica udukoko.
Ikindi kigomba kwitanderwa uri mu
ndege ni amazi bakoresha mu musarani
no muri lavabo , kuko ayo mazi akunze
kubamo za mikorobi nyinshi. Birabujijwe
rwose kunywa amazi ava kuri robine zo
mu ndege.
Ikindi kigomba kugutera amakenga ni
igihe cyose wamaze woza mu kanwa
hanyuma amazi ukayajundika nyuma yo
kumara ijoro ryose mu ndege.
Akenshi usanga za kompanyi z’indege
zigerageza gukemura icyo kibazo. Iyo
ushaka kunywa amazi uri mu ndege
ugomba kunywa amazi ari mu icupa atari
aturutse muri robine z’indege. Ibi ni ibyo
kutabwaho cyane cyane ku bana batto
n’abandi bantu bafite ubudahangarwa
bukomeye.
Ku bakunda icyayi n’ikawa
twabamenyesha ko amazi akoreshwa
mu kubitegura mu ndege aba ari ayo mu
macupa ariko ntagihamya ijana ku ijana
ko abakozi bo mu ndege badakoresha
amazi yo itanki yo mu ndege.
Mu bindi bice by’isi hari amabwiriza
bashyiraho afasha mu kugenzura
ko ibishobora kwanduza indwara
ziterwa n’umwanda bitarenze igipimo
cyihanganirwa mu ndege; ibaze rero
ibyago ushobora guhura na byo wanyoye
amazi aturutse muri robine mu ndege
muri aka karere duherereyemo usanga
hari amategeko abigenga adahagije
cyangwa se nta n’ahari.
Ariko nta wavuga ko amazi cyangwa
ameza yo mu ndege ariyo yatera ikibazo
cy’umwanda gusa, usanga zimwe muri
kompanyi z’indege usanga batagenzura
neza ko uwo bafitanye amasezerano
y’isukura asukura neza ibikoresho
bikoreshwa kenshi nk’ibiringiti cyangwa
utwuma two mu matwi bumviraho
imiziki bashyira ahagenda abagenzi
b’abanyacyubahiro.
Nubwo biba byanditse ku gikariko
babitwaramo nta gihamya ko biba bifite
isuku ijana ku ijana.
Ku rundi ruhande usanga hashobora
kuba ibyago byo kwandurw indwara
cyangwa kwandura ibyorezo cyane
cyane imbere mu ndege. Niba mwibuka
neza icyorezo cy’agakoko kiswe SARS
mu 2003 cyagize ingaruka zikomeye
ku bwikorezi bw’abantu mu kigerere
kurusha intambara ya mbere muri Iraki.
Icyo gihe indege zo mu Bushinwa no
mu karere ka Aziya na Pasifika bagize
ikibazo ingendo zabo zigabanukaho
50%. Wasangaga abagenzi bamaze
kumenyera kwambara udutambaro mu
maso n’uturindantoki.
Niba ukora ingendo mu ndege ukaba
ufite indwara zandura, ukwiriye
kwitwararika ukagira ubupfura bwo
kwambara masike niba utangiye
gukorora no gupfuna cyangwa mugenzi
wawe mwicaranye abikoze.
Na Michael Otieno
[email protected]