Akabando k’iminsi

By Oliver Biraro

Mu gitabo cyitwa “Ubushobozi butagira umupaka”, Anthony Robbins avuga ubushakashatsi bwakorewe ku  banyeshuri bari barangije mwaka w’1953 muri Kaminuza ya Yale muri Amerika: babajijwe muri bo abafite intego zihamye, kandi zanditse, basanze 3% gusa muri abo banyeshuri aribo bafite intego zanditse, banafite gahunda ihamye y’uburyo n’igihe bazagera kuri izo ntego.

Kugira ngo barebe itandukaniro riri hagati yo kugira intego no kutazigira, nyuma y’imyaka 20, ba bashakashatsi bongeye kugenzura abo babajije, nuko basanga ubukungu bwa ba bandi 3% ubuteranije bwose hamwe, burenze kure ubukungu bwa ba bandi 97% ubushyize hamwe.

Basanze kandi 3% babaho mu buzima bufite umunezero, ugereranije na 97% basigaye. Igitangaje muri byo, ni uko 3% batari bafite ubwenge kurusha abasigaye. Ntibari bafite igishoro cyo gutangiriraho kurusha abasigaye.
Umuntu udafite intego n’imihigo ni nk’ubwato mu nyanja nini budafite ubutwaye, imiyaga ijyana aho ishatse.

Iyo utihaye icyerekezo, hari undi muntu byanze bikunze uzakujyana mu cyerekezo cye. Iyo ugize amahirwe icyo kerekezo kiba ari kiza, wagira ibyago ukisanga aho batifuza: mu biyobyabwenge, mu buroko, mu bitaro, rimwe na rimwe no mu mva.

Niba utaragena inzira ubuzima bwawe buzacamo, reka ngufashe guca akabando k’iminsi hakiri kare.

1.    Shaka ahantu hatuje, aho ugiye kumara iminota nka 30 nta muntu ukurogoya. Shaka impapuro n’ikaramu, maze wicare, witegure kwandika.

2.    Tangira wandike icyo ushaka kuba mu buzima, icyo ushaka gukora, n’imitungo wifuza kugira. Andika ibyo wifuza, wikwandika ibyo wibwira ko bishoboka gusa. Niba wifuza kuba nka Bill Gates, byandike. Kuvuga ngo urashaka kuba umuntu ukomeye ntacyo bivuze.

Vuga uti: ndashaka kuba umucamanza, cyangwa umucuruzi, cyangwa umwanditsi. Andika ibyo umutima wawe wifuza byose utitangiriye. Hari ahantu ugomba kugera hatazagerwa n’undi muntu. Hari ikintu ugomba gukora kitazakorwa n’undi muntu. Hari mission ufite ku isi.

3.    Noneho kuri buri kifuzo, andika impamvu eshatu wifuza kukigeraho. Kuki wifuza kuba nka Bill Gates? Kuki wifuza kuba umukinnyi wa filimi? Kuki wifuza kuba umucamanza? Ibyo wifuza kugera ho byose utaboneye impamvu nibura eshatu, bikure ku rutonde rw’intego zawe.

4.    Mu bisigaye, fatamo bitatu wifuza kugera ho byanze bikunze, ibyo wumva byarutwa n’uko waba atariho aho kubaho utabifite.

5.    Kuri buri kifuzo, funga amaso wibone wakigezeho. Hari intambwe zibisabwa kugira ngo ugere kuri iryo herezo. Tangira ugende usubiza inyuma intambwe zose imwe ku yindi, kugeza ugeze ku ntangiriro. Izo ntambwe zandike.

6.     Buri kifuzo gice mo ibice byinshi bishoboka kandi buri gice ukigenere uburyo n’igihe bikwiye, maze ukore gahunda y’ibikorwa uzakora umunsi ku wundi kugira ngo ubigereho.

7.     Andika ibyo utekereza bishobora kuzakubuza kuzuza gahunda zawe, wandike n’icyo uzakora nuhura nabyo.

8.    Tangira gushyira iyi gahunda mu bikorwa uhereye aka kanya.

 

{loadposition socialplugins}

 

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.