” Hari agakoresho twakoze tukiri muri kaminuza maze tukita Hehe. Muri make hehe ni ishakiro ry’ ibisubizo ku bibazo bya hano iwacu bishingiye ku ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa. “
IRIBAGIZA Clarisse ni umuyobozi mukuru, akaba numwe mu bashinze isosiyete Hehe ltd. Akaba kandi yarize ikoranabuhanga rya mudasobwa (computer engineering) muri KIST. Uyu mwari kandi akaba aherutse kwegukana igihembo cy’ amadorari y’Amerika $ 50,000 mu irushanwa ryiswe “Inspire Africa“ ryahuje barwiyemezamirimo bakiri bato baturuka mu bihugu bigize Afurika y’iburasirazuba. Umukobwa ukiri muto ariko ufite umwete n’ umurava mu byo akora, dore ibyo twaganiriye.
Ngaho mbwira ibya sosiyete HEHE Ltd?
Hehe limited yashinzwe n’abantu batatu nanjye ndimo muri Kanama 2010, muri make dukora tukanatanga ubufasha n’ ibisubizo bijyanye na telefoni zigendanwa. Turangajwe imbere cyane no kubaka ikoranabuhanga rikemura ibibazo bivugwa mu muryango nyarwanda. Urugero ni ikinyamakuru dukorana cyitwa Nyampinga, iki kinyamakuru rero tugifasha kubona amakuru aturuka hirya no hino binyuze mu butumwa bugufi tukaba twarabakoreye igikoresho cyakira kikanabika ubwo butumwa. Ibi kandi mu gihe cy’amezi atatu gusa twakiriye ubutumwa bungana nav15,0000. Hehe Ltd. kandi ni imwe muri sosiyete za mbere 25 zatoranyijwe muri Afurika y’iburasirazuba, zitanga serivisi za telefoni zige gusa kandi kuko umwaka ushize Hndanwa hehe ltd yaje guhabwa igihembo cya ITU presidential people’s choice award. Cyaherekejwe n’amahirwe yo kwitabira imurika gurisha rya ITU ryabereye mu Busuwisi.
Ese igitekerezo cyo kuba rwiyemezamirimo cyaje gite?
Hari igihe kimwe kaminuza yo muri Amerika yitwa MIT yaje kuri KIST, batoranya abanyeshuri 21 nuko baduha amahugurwa y’ibyumweru bitandatu ku bijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku gukemura ibibazo. Igihe cyaje kugera baturemamo amatsinda twigiragamo aho rero niho nahuye na bagenzi banjye kuva ubwo tubona ko byaba byiza dukomeje gukorana.
Iryo zina hehe ryaje rite?
Hari agakoresho twakoze tukiri muri kaminuza maze tukita Hehe. Muri make hehe ni ishakiro ry’ ibisubizo ku bibazo bya hano iwacu bishingiye ku ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa.
Ese iyo ikipe yawe ingana ite, ikora iki?
Ikipe yanjye igizwe n’abantu bane, ikindi ni uko twese turi inzobere mu bya mudasobwa, “computer engineers” tukaba dushishikajwe no kurema ibikoresho bifasha gukemura ibibazo bijyanye na telefoni zigendanwa mu buryo bugezweho.
Ese ni izihe ngorane uhura nazo nka rwiyemezamirimo?
Tugitangira muri 2010 ntabwo byanyoroheye kuko ni ubwa mbere nari ngize inshingano nyinshi zindeba. Hari cyari ikibazo cyo kudahabwa amahirwe nk’abandi kuko akenshi usanga abakiriya bamwe iyo babonye ukiri muto ntibaguha icyizere cy’ uko akazi kabo wagakora neza. Ariko mbonereho kubabwira ko turashoboye kandi imiryango irafunguye bazatugane barebe imikorere yacu maze nabo bashire amakenga.
Nka rwiyemezamirimo umaze kwiyubaka, ese ubona ari kuki abenshi muri ba rwiyemezamirimo badatera imbere hano iwacu mu Rwanda?
Mbona biterwa no kubura intumbero nyayo, babura udushya ku murimo bakora, ikindi ni uko batinya guhomba bityo ugasanga no gushora imari ntibyoroshye. Nuko amaherezo bagahera ahantu hamwe gusa nta musaruro ugaragara. Icyo navuga ni uko bagerageza kugira umwihariko ku byo bakora ntibakigane ibyo kanaka yakoze, kuko biyobya benshi.
Nka sosiyete y’ikoranabuhanga itanga ibisubizo bijyanye na telefoni zigendanwa, abakiriya banyu ni bande?
Kuri twe dushishikajwe no kugera kuri wa muturage wo hasi ufite telefoni igendanwa ariko utari wamenya ko telefoni ye ifite ubushobozi burenze ubwo kuyivugiraho gusa, muri make twaje gutanga ibisubizo kubibazo bimwe abanyarwanda bafite, dukoresheje ikoranabuhanga.
Ese ni iyihe mpamvu umukiriya yakwifuza ubufasha cyangwa serivisi zanyu?
Icya mbere ni uko ibibazo biri hano iwacu turabizi neza bityo rero twakoze ibikoresho cyangwa inzira yoroshye ifite ubushobozi bwo kubyakira vuba kandi neza. Ikindi ni uko ibyo dukora tubishyiramo umwete mwinshi bityo tukaba tubahaye ikaze kubifuza ubufasha bwacu.
Ese ni iki kikunezeza kuba uri rwiyemezamirimo none?
Ni umurimo utanga ubwisanzure, ariko bya karusho iyo mbonye akazi nkora gahindura ubuzima bw’abandi bantu biranezeza cyane.
Ese niba atari ibanga waba ufite mugambi ki, ku gihembo cy’amadorali 50,000 watsindiye muri Inspire Africa?
Ayo madorali rero yaje akenewe muri Hehe ltd, ariko hagati aho nkaba natekerezaga no gushora imari no mu bindi bintu bishya.
Gira icyo ubwira urubyiruko rwifuza kwikorera?
Icyambere bagomba kumenya icyo bashaka ndetse n’icyo bashoboye ubwabo. Bakanagira umwete wo gushaka amakuru ahagije kubyo bifuza gukora, mu gihe babigezeho ntibazatinye kugerageza gushora imari mu bucuruzi kandi bafite ayo makuru, uburyo ndetse n’ubushobozi
{loadposition socialplugins}