Ubwo nari mu rugendo mu ndege imbere mu gihugu giherereye muri Afurika yo hagati, nabonye ikibazo
kidasanzwe cyatumye umugenzi n’abana be babiri bakurwa mu ndege bitegetswe n’umupilote.
Ikibazo cyatangiye ubwo hagurwaga itike,
uwo mugenzi agura itike yavuze ko afite
abana babiri b’impinja. Ibyo bivuga ko
abana babiri b’impinja ntibari bakeneye
intebe zabo ariko abana bagejeje ku
myaka ibiri bicara ku ntebe zabo. Kuko
iyo ndege yari yuzuye abo bana babuze
aho bicara.
Abashinzwe kugurisha amatike y’indege
bagomba buri gihe kubaza uje kugura
itike y’indege umubare w’abantu
bakuru abana n’impinja. Abagurisha
amatike y’indege bagomba kujya basaba
icyangombwa kigaragaza umugenzi
uzakora urugendo.
Ibigo bishinzwe gutwara abantu mu
ndege bigomba kumenya neza no
gushyira mu byiciro abagenzi bakuru,
abana ( kuva ku myaka 2 kugera kuri
12) n’impinja ( kugera ku myaka 2) mu
rwego rwo kubungabunga umutekano
no gutanga serivisi.
Umubare w’abana b’impinja bagenda
mu ndege iri mu rugendo ugomba kuba
muke. Uwo mubare uterwa n’ubwoko
bw’indege, ari naho bahera bagena
umubare w’abazayitwara n’abazita ku
bagenzi. Urugero indege yo mu bwoko
bwa 50-seater CRJ-200 ntigomba
kurenza impinja 5 mu rugendo bitewe
na mategeko na politike iyigenga.
Usanga akenshi itike y’uruhinja mu
ndege ari 10% by’itike y’umuntu mukuru
kuko ruticara ku ntebe rwonyine.
Abana barengeje imyaka 2 bicara ku
ntebe bishyura 75% by’itike y’umuntu
mukuru.
Umugenzi wagize ikibazo mu ndege
ntiyishyuye itike y’umwana uko bisabwa
kuko byarangiye umupilote akuye mu
ndege uwo mubyeyi n’umwana we.
Icyo kibazo cyatumye nibuka ibindi
byabaye mu karere aho abagenzi
bakunda kudatanga amakuru nyayo
kugera ngo bagire urugendo rwiza.
Abagenzi b’indege bagomba kumenya
ko hari za serivisi zidasanzwe cyangwa
ubufasha budasanzwe bashobora
guhabwa. Ibyo babimenyeshwa iyo
bari kugura itike, hari ibyo bashobora
gukorerwa iyo biri muri politiki y’iyp
kompanyi y’indege.
Kutavuga ikibazo ufite mbere kugira ngo
uzahabwe serivisi yihariye mu ndege
bishobora kwangiriza cyangwa kurogoya
imitangirwe ya serivisi.
Urugero, dufate umugore utwite ugiye
kujya mu rugendo mu ndege. Nubwo
kompanyi z’indege zibakirana yombi,
bahora biteguye ko hagize ikiba bahita
batanga ubutabazi, akenshi usanga
batemera gutwara umugore utwite inda
igeze mu byumweru 32 kugera kuri
36 kabone n’iyo yaba afite urwandiko
rw’umuganga rumwemerera gukora
urugendo mu ndege.
Ntibitangaje ko usanga hari abagore
babyarira mu ndege bitewe nuko
batabivuze cyangwa ngo batangaze
itariki nyayo bazabyariraho- iyo umugore
yegereje igihe cyo kubyariraho cyangwa
akagera ku byumweru 40, usanga aba
ashobora kugira ibise ari mu ndege.
Ikompanyi nyinshi z’indege usanga
zidakunda kwanga gutwara abana
batarageza ku myaka y’ubukure batari
kumwe n’ababyeyi ( abana bari hagati
y’imyka 4 na 12 bagenda batari kumwe
n’umuntu mukuru). Ariko baba bizera ko
ababyeyi bashobora kubibamenyesha
hakiri kare igihe bakeka ko abana babo
bashobora kuba batarashobora gukora
urugendo bonyine.
Kompanyi z’indege zigomba
kubimenyeshwa hakiri kare kugira
ngo bitegure kuba batanga ubufasha
bwihariye nko guha utugare abantu
bafite ubumuga, abagendana ogisijeni,
abafata imiti n’abakora ingendo ariko
barwaye, abafite za aleriji, abakeneye
intebe yihariye, abafite ubumuga bwo
kutumva cyangwa kutabona, abakora
ingendo bari kumwe n’itungo n’abandi.
Niba abagenzi bifuza ubufasha
bwihariye bagomba kubivuga mbere
kugira ngo kompanyi y’indege ibutegure.
Nigeze kubona umugenzi wijujutiraga
ko nta mafunguro y’abarwaye diyabete
bafite kandi atarigeze abivuga mbere.
Usanga amakuru ku byo umugenzi
yakenera agaragara ku rubuga
rw’ikompanyi y’indege ndetse n’aho
bagurira amatike.
Ni ngombwa kwibuka ko kompanyi
y’indege ishobora kwanga gutwara
umuzigo iyo hari amakuru
ajyanyen’umutekano batatanze mbere.
Ibiro bayteganyijwe ku mitwaro
n’ikompanyi y’indege ntibigomba
kurenga.
Gukorera urugendo mu ndege
birashimisha kandi biroroshye iyo
abagenzi na kompanyi y’indege
bubahirije ibyo basabwa bakurikiza
amategeko y’umutekano kuko bituma
buri wese mu ndege agenda atuje.
Na Michael Otieno
[email protected]