Byinshi birimo biravugwa ku byerekeye kwakira ababagana hano mu Rwanda, nanjye nifuza gutangira mvuga mbasangiza ibyavuzwe na Mahatma Gandhi. Biranshimisha ukuntu mu 1890, Gandhi yari yarumvise agaciro k’abakiriya. N’ubwo Gandhi atigeze akora mu bucuruzi cyangwa se ngo abe hari iduka yari afite, mu by’ukuri yemeraga ko kwakira neza abakugana/abakiriya ari yo mpamvu yo kubaho k’uruganda/ubucuruzi bwawe. Nifuza ko abikorera bose bakagombye gufotoreza abo bakorana ibi ngiye kuvuga hasi.

“Umukiriya ni umushyitsi mukuru aho dukorera. Ntatugenderaho, tumugenderaho. Si uwo kutubuza gukora akazi kacu. Ni we ntego yako. Si umunyamahanga mu bucuruzi bwacu. Ni umwe mu babugize. Nta mpuhwe tuba tumugiriye iyo tumwakira. Atugirira impuhwe aduha uburyo bwo kumwakira dukora bityo tugakora umurimo wacu.” Ibi bivuzwe haruguru buri wese ukora yakabigize ibye haba ku bacuruza cyangwa se muri biro, ntibyakagombye gukoreshwa mu bikorera gusa ahubwo no mu kazi ka Leta. Uwo ari we wese yakagombye kumva ko hatabayeho ba patoro cyangwa se abakiriya cyangwa se uko wabita kose, nta bucuruzi bwabaho.

Mu isi y’ubu aho benshi baba bakorera hamwe, aya magambo yakagombye kujya asubirwamo kenshi kugira ngo abe ayo gufasha abakiriya ababagana kuva ku bakozi bo hejuru kugeza ku bakozi bandi bo hasi, bose bibanda ku ntego nyamukuru y’akazi kabo.

Iyo ubajije gusobanura “Kwakira ababagana”, abenshi ubona ku maso babuze uko babyitwaramo. Ese impamvu ni uko aba ari umwihariko wa buri muntu atabona uko awuvuga? Ese kwakira abakugana ni gatozi kuri buri wese? Ese bikorerwa abakugana gusa cyangwa na we wabikenera? Nabajije zimwe mu nshuti zanjye, by’umwihariko Janet, Bea n’undi witwa Gerald, uko babona Kwakira abakugana/abakiriya, dore uko bansubije:

“Kwakira abakugana/abakiriya n’igihe umukozi nishyura ansuhuje iyo mugeze imbere maze guhaha hanyuma akanshimira ko nabateje imbere. Bitari nk’uko ubushize nagiye kuri ku busheri bw’abadage, aho umukozi waho atigeze anyereka n’inyinya,” ng’uko uko nabwiwe na Janet.

Gerard yarambwiye ati: “Kwakira abakugana/abakiriya ni igihe mpuriye n’umutagisimani ku kibuga cy’indege, mu cyubahiro akambaza aho njya, akamfungurira umuryango, agashyira ibikapu byanjye inyuma, hanyuma akantwara neza atashyizemo umuziki ngo amariremo cyangwa ngo aganire ibye kuri telefoni kandi atwaye.”

“Kwakira abakugana ni igihe umukanishi w’imodoka yanjye ambwiye ati imodoka yawe iraboneka saa kumi hanyuma akubahiriza igihe yampaye cyangwa se akampamagara ambwira ikibazo ahuye na cyo mu gihe agikanisha imodoka,” Bea niko abyumva.

Kuri njye, Kwakira abakugana ni uguhura uko ariko kose hagati y’umukiriya n’uwikorera bishobora gutuma habaho kugira uko umukiriya abibona neza cyangwa nabi.

Ni uburenganzira, inyungu, ni iby’ingenzi, ni inshingano si amaburaburizo iyo ushaka gukura mu mikorere no guhangana n’abandi mukora bimwe.

Mu bukungu bw’iki gihe, kwakira neza abakugana birenze kuba wahatana n’abandi mukora bimwe, ni iby’agaciro gakomeye. Niba mu bucuruzi hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu byinshi bya Afurika habaho kwakira abatugana mu rwego rwo hejuru, ibi bizashimisha abakiriya, bitume habaho kuzamuka k’ubukungu n’iterambere ry’ibihugu ryiyongere.

 

 

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.