Ubwo mperutse kujya gukoresha igitabo, icapiro ryagishyizeho amabara atandukanye n’ayo nari nababwiye. Mpamagaye umwe mu bakora muri icyo kigo, icyo yashoboye kumarira ni ukumbwira ko abimenyesha umuyobozi we.

Ubwo mperutse kujya gukoresha igitabo, icapiro ryagishyizeho amabara atandukanye n’ayo nari nababwiye. Mpamagaye umwe mu bakora muri icyo kigo, icyo yashoboye kumarira ni ukumbwira ko abimenyesha umuyobozi we. Ntiyigeze ansaba imbabazi. Ntiyigeze anyereka ko anyitayeho, ko bimubabaje mbese ko yicuza ibyabaye. Bigaragara ko atari azi ko gutanga serivisi nziza bigaragarira mu buryo ubyifatamo iyo habaye akabazo kabatunguye.

Amakosa abaho, ariko iki ni cyo gihe umuntu utanga serivisi agomba kwitwararika ngo wa mukiriya utishimiye serivisi bamuhaye amuhinduremo umukiriya uhoraho. Bakunze kuvuga ko “ibyo umukiriya avuze ko bitagenze neza ari nk’isomo ku batanga serivisi.” Ibyo umukiriya agaragaje ko atishimiye bidufasha kumenya ibyo twavugurura tukabitunganya neza kurushaho. Ni byo tugomba guheraho dukosora amakosa tuba twakoze.Abakiriya bavuga ibyo batishimiye badufasha kumenya ibitagenda neza. Hari abakiriya benshi batagira icyo batangaza iyo bahawe serivisi mbi ariko bakigendera bakabibwira nk’abantu 10 batandukanye na bo bakabibwira abandi nk’abo bikaba uruhererekane. Ikibabaje ni uko bamwe mu batanga serivisi iyo umukiriya ababwiye ibyo atishimiye nta cyo bakemura ahubwo bikarushaho kudogera. Tugiye kubagezaho uburyo mwakoresha ngo mukemure ibyo bibazo ku buryo bwa gihanga.

BURI GIHE UMUKIRIYA ABA AFITE UKURI!
(KABONE N’IYO YABA ABESHYA!)

Ugomba kumva ko atari byiza kujya impaka n’umukiriya. Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y’abakiriya 7 na 10 bazongera bagurire iwawe nukemura neza ikibazo yagize. Gukoresha amagambo neza bituma utsinda urugamba uru n’uru ariko n’iyo watsinda urwo rugamba uba ushobora gutsindwa intambara.

TEGA AMATWI IBYO UMUKIRIYA YINUBIRA
Ni ukuvuga ko ugomba kureka umukiriya akavuga utamuciye mu ijambo. Ntukamwereke ko warangije kumenya ikibazo. Uburyo bwihariye ushobora kwerekamo umukiriya ko wumvise ikibazo cye ni ugusubira mu byo yavuze ko atishimiye ukabivuga mu yandi magambo.

Urugero: “ Mumaze
kumbwira ko amabara
ari ku gitabo atari yo
neza twumvikanye, si byo
niba numvise neza?”

MUSABE IMBABAZI
Ushobora kuba ari wowe wateje ikibazo cyangwa ari undi mukorana wagiteje, byose ni kimwe kuko iryo kosa rishyirwa ku kigo kandi ni wowe ugihagarariye!

Ugomba kumva neza icyo umukiriya yinubira hanyuma ukamusaba imbabazi. Nukiregure cyangwa ngo wisobanure. Umukiriya ntaba ashishikajwe kumenya uko serivisi yatanzwe nabi n’uwabikoze.

SHAKIRA ICYO KIBAZO IGISUBIZO.
Impamvu nyamukuru umukiriya akubwira ikibazo yagize ni uko aba akeneye igisubizo. Gusaba imbabazi ukarenza urugero ntibikemura ikibazo. Icyo umukiriya aba akeneye ni igisubizo. Nkuko Donald Porter abisobanura: “Abakiriya bazi ko nta byera ngo de. Icyo baba bagutegerejeho ni ugukosora ibitagenda.”

Ku byambayeho rero mu icapiro, nagize amahirwe kuvugana n’umuyobozi wari umuhanga ahita asaba ko bakongera bagasohora ibindi bitabo bikosoye.

Ubu ngenda namamaza iryo capiro kuko nzi ko iyo hari ibyakozwe nabi bashobora kubikosora.

Kubera iki? Iyo umukiriya akugaragarije ko hari icyo atishimiye aba akoze ikintu gikomeye,” “ Nshishikajwe n’uko ibikorwa byawe byatera imbere.” Baba baguhaye akanya ko gukemura ikibazo ufite kugira ngo bazagaruke. Bashimire kuko baguhaye andi mahirwe yo kunoza serivisi ubaha.

Gerageza gukosora ibitagenda neza kuko bifitiye inyungu ikomeye ikigo cyawe kuba cyakemuye ikibazo gifite kandi ugakora ku buryo bitazongera.

Ibyo abakiriya binubira bifasha ikigo cyawe kugira ibyo gikosora ntukabijundike ahubwo ujye ubashimira kuba bakweretse ibitagenda.

[email protected]

 {loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.