Amatwi ni imwe mu mpano y’agaciro gakomeye twahawe. Amatwi agufasha kumva bityo ugashobora kumvikana n’uwo muri kumwe. Amatwi adufasha kumba kandi akanatuma ibice by’umubiri bikorera hamwe. Igice gituma ibice by’umubiri bikorera hamwe kiri mu matwi imbere. Iyo ugize ubumuga bwo mu matwi bigira ingaruka ku buzima bwawe, ni yo mpamvu tubashishikariza kwita ku matwa yanyu.
Nk’ikindi gice cyose cy’umubiri, ni ngombwa kugirira amatwi isuku, bigakorwa bahanagura amatwi imbere n’inyuma ukoresheje akenda korohereye kandi gasukuye cyangwa kamesheshejwe amazi meza. Iyo amatwi afunguye cyane, noneho ugutwikugarura amajwi n’igice bambikaho iherena byose bishobora gusukurwa. Ubukurugutwa buba mu matwi bugiye gusa n’umuhondo kandi bufasha mu gusukura no gutuma ugutwi korohera imbere. Ubukurugutwa butuma mu gutwi hatinjiramo za bagiteri, udukoko n’amazi. Iyo ubukirigitwa bubaye bwinshi cyane, bushobora gufunga umuyoboro utuma ugutwi kumva biranababaza, umuntu akumva aremerewe mu gutwi kandi bishobora no gutuma amatwi apfa. Umuntu ashobora kugabanya ubukurugutwa akoresheje udutonyanga twa bikarubonate ya sodiyumu cyangwa saline. Niba ari bwinshi cyane bugomba gukurwamo n’umuganga/umuforomo agate kariho koto ntigakoreshwa kuko gasunikira ubukurugutwa imbere mu gutwi. Ikindi kandi utudodo duto twa kotoni tuguma imbere tukaba dushobora gutera infection.
Birasanzwe ko abantu basukura amatwi yabo bakoresheje agakoresho babona hafi nk’agati, agashinge n’ibindi. Ibyo kandi ushobora kubikora igihe wumvise uribwa mu gutwi. Kuribwa mu gutwi bishobora guterwa n’uko humagaye, harimo udukoko twinjiyemo tukahatera infection cyangwa kuryaryata bitewe n’ibyo bahogesheje. Niba wumva hari utuntu turyaryata mu gutwi ariko tworoheje watureka ntacyo byagutwara. Niba ukomeje kugira uburyaryate bukabije ushobora kujya kwa muganga bakaguha imiti y’igihe gito. Iyo bikomeje kumera nabi, ugomba gusubira kwa muganga. Ugomba kwirinda kugira ibintu winjiza mu matwi bishobora kuyangiza cyane cyane ibishobora kugukomeretsa no kugutera infection imbere mu gutwi. Kugira igikomere mu gutwi imbere bishobora kukumerera nabi cyane. Infection mu gutwi igaragara ukuribwamo imbere, havamo ibintu bisa nk’amashyira, kumva uburyaryate, kugira iseseme, kuruka n’ibindi bimenyetso. Niba iyo infection idakira, ishobora kwica amatwi.
Kwegera cyane udutonyanga duturutse ku bushyuhe cyangwa ubukonje dushobora kwangiza amatwi bigatera ububabare no gufungana. Niba uri mu bukonje bukabije cyangwa umuyaga ujye wibuka gupfuka amatwi yawe. Niba uri ahantu hari umukungugu mwinshi cyangwa uri mu rugendo, wihutire gupfuka amatwi yawe kugira ngo hatinjiramo umwanda, udukoko cyangwa utundi tuntu mu matwi imbere. Iyo hagize icyinjira mu matwi bishobora gutuma abyimba akanarwara infection.
Urusaku rukabije rushobora narwo kwangiza amatwi. Guhura igihe kirekire n’urusaku rwo mu mijyi minini cyangwa urusaku rwo mu nganda zifite ibimashini binini bishobora kwangiza amatwi ku buryo bworoshye cyangwa bukabije. Ibyo bishobora gutera ukwiheba n’agahinda bikabije n’ibindi.. Nkuko itegeko ry’umurimo ribiteganya, ni ngombwa gukingira abakozi amatwi yabo kugira ngo atangirika. Akenshi usanga hari za ekuteri abantu bakunda gukoresha bumva imiziki igihe bari mu kazi cyangwa mu rugendo. Gukoresha kenshi ekuteri za telefoni bigabanya ubushobozi bwo kumva kandi bishobora kwangiza amatwi. Nyuma yo gukoresha za ekuteri mu minota 30 ugomba kuzihagarika amatwi akaruhuka. Si byiza kandi gufungura umuriro mwinshi wa televiziyo cyangwa radiyo.
Koga muri pisine ni byiza ariko bishobora kugira ingaruka ku matwi. Amazi ashobora kwinjora mu matwi bikaba byayatera kutumva cyangwa umuhaha. Ni byiza kugira akantu wambara gatwikira amatwi igihe uri koga muri pisine cyangwa andi mazi magari. Niyo ugenda mu ndege umuntu agomba kugira icyo atwikira ku matwi. Niba hari ububabare cyangwa ibintu biva mu matwi ugomba kwihutira kubikemura. Ugomba kwitwararika kugira ngo amatwi yawe akomeze akore neza.
Byanditswe na-Dr. Rachna Pande
Specialist internal medicine Ruhengeri Hospital
E-mail: [email protected]
BYANDITSWE NA RACHNA PANDE