Katia Manirakiza – Consultante Légale
Envoyez-nous vos questions Légales à: [email protected]

Ndi umuyobozi w’ikigo cy’umurimo nkunze kwibaza icyo guhagarika by’agateganyo umukozi ngo yibaze bisobanura? Ni byo koko bamwe mu bakozi banjye bakunze gukora amakosa, ndibaza niba ari cyo gihano nabafatira.

Muri rusange guhagarika umukozi by’ag- ateganyo kugira ngo yibaze bisobanura guhagarika by’agateganyo amasezerano y’umurimo bikozwe n’umukoresha mu rwego rwo guhana umukozi we wakoze amakosa.

Hari uburyo bubiri bwo guhagarika umu- kozi by’agateganyo kugira ngo yibaze : hari uguhagarika umukozi by’agateganyo ngo yibaze ariko akaguma ku kazi hari no kumuhagarika by’agateganyo ngo yibaze ariko bikazamuviramo kwirukanwa.

Guhagarika by’agateganyo umukozi ngo yibaze ni igihano gihabwa umukozi witwaye nabi ku kazi ariko bitabuza ko umukozi ashobora kutagaruka mu kigo akoramo. Urugero twatanga ni nk’igihe umukozi atubahiriza amabwiriza ku buryo bugenda bwisubira. Umukozi ahagarikwa ku kazi mu gihe cy’iminsi runaka none- ho nyuma akazagaruka ku kazi. Muri rusange icyo gihano kimara iminsi itatu bigatuma umukozi ahindura imyifatire ariko ntiyirukanwe.

Guhagarika by’agateganyo umukozi ngo yibaze ariko bikamuviramo kwirukanwa, ibyo bikorwa bahagarika umukozi kubera ibyaha bikomeye yakoze bishobora kwangiza ikigo akoramo bigatuma kumureka ku kazi bidashoboka. Urugero twatanga ni nko kunyereza umutungo bifatwa nk’ikosa rikomeye. Uko kumuhagarika by’agateganyo kugira ngo yibaze bimuvi bimuviramo  kwirukanwa. Icyo gihe umukoresha abona akanya ko kwigizayo uwo mukozi akamuvira mu kigo kugira ngo yubahirize amategeko agenga uko umukozi yirukanwa kugeza igihe azamwirukanira burundu.

Guhagarika umukozi by’agateganyo kugira ngo yibaze nyuma akazirukanwa bikorwa mu rwego rwo kwirinda guhubuka, icyo gihe umukoresha afata igihe cyo kubitegura ashingiye ku kuba ikosa ryakozwe n’umukozi rikomeye kandi akaba abona byanze bikunze ko igihano gikwiriye ari ukwirukana umukozi.

Ubwo buryo bubiri bwo guhagarika umukozi by’agateganyo akazagaruka cg kumuhagarika by’agateganyo hanyuma bikazakurikirwa no kwirukanwa, icyo gihe ntahembwa mu gihe ari muri icyo gihano kuko amasezerano y’akazi aba yasubitswe by’agateganyo. Icyo gihe umukozi ntiyemerewe kugira icyo akora mu kigo kandi ntahembwa.

Icyo gihe umukoresha asabwa kubikora binyuze mu nyandiko. Hagomba kugaragara inyandiko yerekana ikosa ryakozwe hanyuma umukozi na we akabisinyira, sinyatire y’umukozi ni ngombwa cyane rwose.

Niba umukozi ahagaritswe by’agateganyo nyuma akirukanwa ku buryo budafututse, bisobanura ko umukozi aba ahohotewe yirukanywe nta mpamvu, icyo gihe umukozi yishyurwa indishyi z’akababaro kuko aba yahemukiwe kandi akanishyurwa umushahara we igihe cyose yamaze adahembwa. Ni ukwitondera rero gutanga icyo gihano ntimuhubuke kuko bishobora kubakururira ingorane.

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.