Kora ibyo ukunda kandi ukunda ibyo ukora

Twese twumvise inama igira iti:

“Shaka icyo ukunda gukora cyane, icyo
ushobora gukorera ubusa hanyuma wige
kugikora neza kuburyo abantu bishimira
kukiguhembera.”

Nubwo harimo ukuri kudashidikanywaho muri iyi nteruro, abantu bake nibo bashobora kuba bita kuri iyi nama. Aho wajya hose uzahasanga abantu bashaka kunezerwa mu buzima bakora ibyo banga kandi banga ibyo bakora. Ntushobora kuzagera ku ntego yawe ukora ibyo wanga.

Impano uzayisanga hake mubyo dukorana umuhati cyangwa ibyo twanga buhoro. ntishobora kuboneka mu gukora ibyo abandi babona ko ari byiza cyane kuri bo, ahubwo tugomba kumvisha abatuzengurutse ko bagomba kongera ingamba zo gukora ibyo dukunda gukora.

Tuba mu isi aho abakoresha bake bonyine aribo bazagabanya akazi bakurikije ibyo ukunda ariko twakagombye kubigabanya tugaragaza ubushobozi bwacu no kugira ibyo dukunda iby’agaciro gakomeye mu kazi kacu. Isoko ryishimira kandi rikanahemba umusaruro.

Waba wifuza kugabanya umurimo wawe no kwishima? niba ubishaka, kora ibikurimo. bikore cyane kandi ubiteze imbere. Iga ubwenge bwose bushoboka bubyerekeyeho bushobora gushyigikira ibyo ukunda byakuvana kucyifuzo bikakugeza ku buhanga buhanitse.

{loadposition socialplugins}   

Bigire intego kugira igitekerezo cyo gukorana ubushake ibyo ukunda gukora ku kazi. No mu bihe bikomeye by’impinduka hazitwa ku kazi kakozweneza. bazanita kandi ku buryo wakoze neza kandi bikoroheye ibyo wasabwaga gukora.

Bazakomeza guha agaciro amagambo yavuzwe na Salomo umwami wa Isirayeri wa kera mu binyejana byatambutse. “Impano y’umuntu imuha umwanya kandi ikamuzana imbere y’abantu bakomeye.”

Kugera kuri ibi si ikintu cyoroshye. Gisaba bwa mbere kwizera ubushobozi bwawe, kwiyemeza kubukuza no kubugeza kubuhanga buhanitse ndetse no kwiyemeza kubusangiza isi igaragar ko ariyo itabyitayeho cyane. Igitekerezo gikomeza: Sinigeze ngira icyo nkora mu buzima bwanjye.byose byari imikino-Thomas Edison.

Byanditswe na Anthony Gitonga
www.anthonygitonga.com

 
 
 
{loadposition socialplugins}
No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.