Ibikorwa byihariye ni agaciro abandi bantu bakumenyeraho. N’ ikiza mu ntekerezo z’umuntu iyo agutekereje. byinshi mubyo watekereje ko ushobora gukoresha ingufu kubikora utabishaka cyangwa ubishaka.

Abayobozi bakomeye bibwira ko imyitwarire n’ibikorwa byabo bigaragaza bidadasubirwaho abo aribo.

Ushobora kwibaza uti: “kuki nakwishyiraho umutwaro wo kugira ibikorwa by’umwihariko? Uko ndi ntabwo bihagije? Ntibyaba ari ibintu byizana? Nibyo koko birashoboka niba ari ishusho gusa. Ariko nanone niba ushaka gukora ibirenze uri ibyo, ikindi gitekerezo gishobora kugufasha. ntekereza impamvu eshatu ushobora kugira ikintu cy’umwihariko.

Kigaragaza uwo uri we
Umwihariko wawe uramenyekana ukagutandukanya n’abandi. uko utekereza ku gikorwa cyawe cy’umwiharo niko uhereza agaciro uko uri kwihariye n’ibikorwa byihariye ugomba gukorera hano ku isi. ibyo byombi ni ishingiro ry’uwo uri we. kubimenya bituma usobanukirwa n’icyo ubuzima ari cyo.Umwanditsi n’umuhanga mu kuvuga witwa Pamela Gilchrist yagize ati: “Mu rugendo rw’ibikorwa byawe niho uzavumvura imbaraga zawe. Izo mbaraga zishobora gusobanurwa nk’intangiriro zo gushigikira icyo utekereza.”

Bigufasha gusangira ubunararibonye bwawe
Nk’umuntu w’umuyobozi nibaza iki kibazo: “ Ubutumwa bwanjye ni ubuhe kandi ni kuki abantu bateranira kunyumva?” Iki kibazo gituma nika ku buryo nasangiza abuhanga bwanjye abandi. Gituma nibanza “ n’iki?” kandi kigatumba menya impamvu. Ushobora kuba ukora ibitandukanye no kuvuga ariko ibyo bibazo byombi byaguma ari ingenzi mubyo ukora. Umwihariko wawe utanga umucyo kucyo umarira abakiriya bawe. Uzagera kure mu kazi kawe ubona uwo mucyo. Sobanura neza ukomeze urugendo.

Byongera agaciro kawe
Abantu bagura agaciro k’ibyo utanga, baba bashaka inyungu. Ibintu byawe iyo bisobanutse byongera agaciro kawe kubakugana. Bashobora guhitamo bakurikije agaciro kawe cyangwa ak’ibintu byawe. umwihariko wawe ugaragaza ubuhanga bwawe wihariye kandi bikongerera icyizere abakugana babonye agaciro ubihereza. Ugomba kwita ku gishimisha abakugana, uwo niwo mwihariko wawe. Bigaragaza niba bazakomeza guhorana nawe. Niba wita ku kubaka ibikorwa byawe, gufata umwanya wawe uhanga unongera udushya mubyo ukora ni ihame.

Byanditswe na Anthony Gitonga
www.anthonygitonga.com

{loadposition socialplugins}

No votes yet.
Please wait...
Voting is currently disabled, data maintenance in progress.