Umukiriya ni we utuma habaho igikorwa cyo guhaha
Kugura twabigereranya n’imyifatire kandi abakiriya bagura buri gicuruzwa mu buryo bumwe. Uburyo yaguzemo isaha ye ni nabwo azaguramo igicuruzwa cyangwa serivisi uri kumwereka hano. Twe nk’abacuruzi babigize umwuga imigurishirize yacu iterwa n’imigurire y’abakiriya. Uruhare rwacu mu kugurisha ni ukuba umuhuza. Nta makuru mashya tuzazana cyangwa ngo duhindure uko umuguzi yitwara kugira ngo agure.
Icyo dushinzwe ni ugushakisha tukamenya ku buryo bucukumbuye ukuntu umukiriya wacu akunda ikintu hanyuma akiyemeza kukigura ubwo buryo ni na bwo dusabwa kukimugurishamo. Iyo tutabigenje gutyo tuba tuvomera mu gitobotse nta cyo twageraho.
Dukoresha ibyumvirizo byacu mu kugura, uko ni ko bigenda nyine, bitari uko twabibwiwe ngo bifata igihe kirekire. Ibyumvirizo byacu ni ukureba, gukorakora, kumvira mu mubiri no gushyiramo ubwenge. Reka tubisobanure kurushaho; ni gute uheruka kugura cya gikoresho? Warakibonye ubona gisa neza hanyuma ugikoraho kugira ngo ucyumve noneho uracyigera? Wabajije igiciro usanga kijyanye n’ikiguzi wagihaga cyangwa waraciririkanyijwe kugira ngo bakikugurishe ku giciro wifuzaga? Niba wari uri kumwe n’undi muntu waba waramubajije ngo na we akubwire niba gisa neza cyangwa ngo akubwire icyo abitekerezaho?
Buri muntu wese agira uburyo ahahamo, akenshi ni ibyumvirizo umuntu asanganywe bikora. Twe nk’abagurisha b’umwuga ni ugufata ubwo buryo abantu bahahamo tukabukoresha. Iyo wamenye uko abakiriya bahaha uba wakoze icya kabiri cy’akazi kawe, ikindi cya kabiri ni ukugarura bwa buryo bwo guhaha ukabukoresha ku muguzi nk’uko we abukoresha. Iyo ayo mayeri akoreshwa mu guhaha wayakoresheje neza bicamo iyo habayeho kunangira ni ukuvuga ko uba wahushije intego. Ni gute wamenya amayeri umuguzi akoresha ahaha n’ibindi byose wakwibaza mu gikorwa cyo kugurisha?Abacuruzi benshi usanga iyo bagiye kwereka umuguzi igicuruzwa baba bafite ibyo baribubwire umuguzi mu mitwe yabo. Mbere na mbere ugomba gutega amatwi umukiriya kuko ni we rero uri bugire uruhare runini mu guhaha kurusha uko umucuruzi yabigiramo uruhare. Igishobora gutuma umucuruzi atuma umukiriya agura ni ukumuguyaguya, ukamuririmbira, ukamwakira neza . Ibi bizagerwaho igihe icyo umucuruzi avuze cyose kinyura umuguzi. Kugira ngo ubigereho ni ukwishyira mu mwanya w’umukiriya, ukareba uko yaje, ibyo yaje akunda, uko yabikunze, hanyuma na we akaba ariko umwakira kugira ngo akunde akugurire. Si ngombwa kugira ibindi twahimba kuko umukiriya aba yazanye uburyo bwe bwo guhaha akaba ari na bwo tumukoreshaho
kugira ngo atugurire.
The author is an NLP Master Practitioner/Trainer/NLP Coach.Byanditswe na Martin Kairu
{loadposition socialplugins}